RFL
Kigali

Lil Wayne yashyize asohora alubumu ye The Carter 5, Birdman wari warayizitiye yibasiwe n’abafana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/09/2018 19:44
1


Imyaka yari ibaye myinshi Lil Wayne adashobora gukora umuziki ku giti cye, ibi byakomotse ku bwumvikane bucye hagati ye na Birdman wari waranze kumurekura ngo ave muri Cash Money. Aha niho na alubumu ye The Carter 5 yari yarafatiwe, nyuma y’imyaka igera kuri 6 Lil Wayne yaje kubona uko ayisohora.



Ni alubumu igizwe n’indirimbo 23, gusa ku mwanya wa mbere ikiriho ni nk’aho atari indirimbo kuko ni ubutumwa bw’umubyeyi wa Lil Wayne aho yumvikana amushimira ko yamubereye umwana mwiza ndetse akamwitaho. Nyina wa Lil Wayne aba avuga ko ategereje cyane alubumu ye ndetse ngo n’abandi bantu batandukanye bakomeje kumubaza igihe akubumu y’umwana we izagera hanze.

Image result for Lil Wayne

Lil Wayne yashyize hanze alubumu ye yari itegerejwe na benshi

Izindi ndirimbo zitandukanye harimo izo yafatanyije n’abandi bahanzi nka Nicki Minaj, Travis Scott, umukobwa we Reginae Carter, Kendrick Lamar, Snoop Dogg n’abandi batandukanye. Lil Wayne yari aherutse gutangaza ko iyi alubumu yayikozeho imyaka igera kuri 6 ndetse akaba yifuza ko abantu bakumva ubwiza bwayo.

Hagati ahom yasohotse nyuma y’amasaha macye Lil Wayne agize isabukuru y’imyaka 36, Birdman akaba ari mu bamwifurije isabukuru nziza. Benshi batuye uyu mugabo inabi bamwibutsa ko yahemukiye Lil Wayne yanga kumurekura ngo abe umuhanzi ukora yigenga. Birdman ashyirwa mu majwi kuba inyuma y’idindira ry’umuziki wa Lil Wayne ndetse akaba yaragiye amwiba amafaranga yabaga yakoreye, kumusubiza inyuma mu mishinga ya Cash Money n’ibindi, ikirego Lil Wayne yatanze amuregamo miliyoni 51 z’amadolari. Iki kirego Lil Wayne yaje kugitesha agaciro muri Kamena uyu mwaka nyuma yo kumvikana na Birdman akamwishyura umubare w’amafaranga ataratangajwe.

Nyuma y’uko iby’aya makimbirane birangiye, Lil Wayne yahise aba yemerewe gukora nk’umuhanzi ku giti cye, amasezerano yagiranye na Cash Money kuva afite imyaka 9 arahagarara. Kuri ubu abarizwa muri Young Money Entertainment yashinze n’ubwo Cash Money iyifitemo imigabane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emucib5 years ago
    Lil wayne ndamwemera cyaneeeeeeeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND