RFL
Kigali

Lil Wayne yarezwe mu nkiko ashinjwa irondaruhu

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/06/2017 14:03
1


Umuhanzi Lil Wayne yarezwe mu rukiko ashinjwa gukorera irondaruhu umuzungu ushinzwe gucunga umutekano.Ibi Lil Wayne ngo yaba yarabikoreye ku muryango winjira mu kabyiniro kitwa ‘Hyde’ mu kwezi kwa Kamena 2016 mu gusangira kwari kwabaye nyuma y’ibirori bya BET Music Awards byo muri uwo mwaka.



Uyu mugabo ukomoka mu mujyi wa Kalifoniya (California) avuga ko ubwo yari acunze umutekano ahagaze ku muryango winjira mu kabyiniro ka ‘Hyde’ agenzura abinjira aha hantu,Lil Wayne na bagenzi be baje bamusanga maze Lil Wayne akamukubita igipfunsi mu maso ahita agwa hasi. Mu nyandiko uyu mugabo yashyikirije urukiko avuga ko Lil Wayne yahise amumenaho ikirahuri cyuzuye inzoga yari afite mu ntoki akavuga ngo “wa muzungu we”.Uyu mugabo we avuga ko ibi bigaragaza ivanguraruhu yakorewe n’uyu muhanzi, gusa abari kumwe na Lil Wayne bo bavuga ko Lil Wayne atigeze akubita uyu mugabo wari ushinzwe umutekano.

Inkuru dukesha urubuga TMZ ivuga ko uyu mugabo arega Lil Wayne,inzu imutunganyiriza indirimbo Cash Money ndetse n’ubuyobozi bw’aka kabyiniro kubera akarengane yakorewe,na none agasaba ko yahabwa ibihumbi 25 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga 2,0875,000 mu mafaranga y’u Rwanda nk’indishyi y’akababaro.

Lil Wayne warezwe mu rukiko ashinjwa irondaruhu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGENGA5 years ago
    UWO MUGABO NIYIHANGANE





Inyarwanda BACKGROUND