RFL
Kigali

Lil G yifashishije Marina mu mashusho y’indirimbo ye nshya ‘Mu buzima’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/09/2017 12:14
1


Muri iyi minsi umuhanzi Lil G asa nuwari acecetse ariko mu byukuri we iyo muganiriye akubwira ko adacecetse ahubwo yari yarihaye akanya ko kwitegereza ibiri kubera muri muzika ngo nawe agire aho afatira. Ni muri urwo rwego we atangaza ko ahagurukanye imbaduko muri muzika ahereye ku mashusho y’indirimbo ye iheruka.



Uyu muhanzi usanzwe ari umuraperi ariko magingo aya akaba ananyuzamo akaririmba kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yari aherutse gushyira hanze yise ‘Mu buzima’ amashusho kugeza ubu yarangiye anagaragaramo umuhanzikazi Marina umwe mu bazamukanye umuvuduko mu ruhando rwa muzika.

Uyu muhanzi aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko iyi ndirimbo ‘mubuzima’ yayikoze mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa ku muntu wese wigeze kubana n’umuntu akaba atamwibagirwa yaba yarapfuye cyangwa yaramugiye kure. Iyi ni indirimbo uyu muhanzi yafatanyije na Junior Multisystem. Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze ikurikira ibindi bikorwa bya muzika uyu muhanzi yagiye akorera muri studio ye ya Round Music.

lil gLil G yifashishije Marina muri iyi ndirimbo

Abajijwe niba bitaramugoye ngo yemeze Marina kujya mu mashusho y’iyi ndirimbo, Lil G yabwiye umunyamakuru ko bitigeze bimugora cyane ko ari inshuti ye mu buzima busanzwe bityo kuba yamusaba ubufasha akaba atari kubumwima.

 REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA LIL G 'MU BUZIMA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alias6 years ago
    Uyu mutype se ko yangije indirimbo y' abandi? Iyi ndirimbo ni iya lick lick na Junior.





Inyarwanda BACKGROUND