RFL
Kigali

Lil G yashyize hanze imyambaro mishya yitiriye studio ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2018 12:16
1


Umuhanzi Lil G ni umwe mu bamaze igihe mu muziki dore ko yawutangiye akiri muto none ubu akaba awukuriyemo. Usibye kuba ari umuhanzi, Lil G yatangiye ubucuruzi bushingiye ku muziki akaba yarahereye ku gukora Studio ye yise ‘Round Studio’ imaze igihe ikora. Kuri ubu yamaze kuyubakiraho ubundi bucuruzi aho yatangiye gucuruza imyenda.



Iyi myenda ya Lil G yitiriye studio ye yitwa 'Round Studio' ni imyenda idoze Kinyarwanda cyangwa se mu buryo bwa Made in Rwanda, aha akaba afite abo bakorana bamudodera imyenda kuri ubu yanamaze gushyira ku isoko. Ni imyenda yise ‘Round Music’ nkuko binanditse ku myenda yamaze gushyira hanze. Lil G yabwiye Inyarwanda.com ko iyi myenda mu minsi mike iba iri mu maduka atandukanye acuruza imyenda muri Kigali. Lil G yagize ati:

Iyi ni imyenda nsohoye yanjye ariko nyitirira ROUND MUSIC (Studio yanjye), Ikaba itangira gukwirakwiza mu masoko, ibi mbikoze mu rwego rwo gukomeza guhanga udushya ariko nibanda cyane ku bucuruzi kuko n'ubundi mu Rwanda turi guteza imbere iby'iwacu ni muri ubwo buryo nanjye nashatse gushyiraho umusanzu wanjye, Ibi bije nyuma y'indirimbo.

Lil G wamamaye mu ndirimbo nyinshi zinyuranye yabwiye umunyamakuru ko iyi myenda ye izaba iri mu myenda idahenze cyane ko we atifuza guhenda abantu ahubwo yifuza ko abanyarwanda bambara ibyakorewe iwabo ariko bitabahenze. Lil G ashyize hanze iyi myenda nyuma y’uko mu minsi ishize yari yashyize hanze indirimbo ‘Umubyeyi’ yatuye ababyeyi bose.

Lil GLil GLil GLil GLil GImyenda Lil G yashyize ku isoko 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cacana6 years ago
    LilG Komerezaho, urwane no kwiteza imbere muburyo wishimira





Inyarwanda BACKGROUND