RFL
Kigali

Lil G yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Niwowe rukundo’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/05/2017 12:50
1


Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi Lil G yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ni wowe rukundo’, nyuma y’iminsi micye ayishyize hanze uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho yayo yakozwe n’umusore uri kuzamuka mu bakora amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda uzwi nka Bob Chris.



Aganira na Inyarwanda.com Lil G yagize ati” Iyi video ni imwe mu mpano ngeneye abakunzi banjye kuko nkibahishiye byinshi nkuko nabibijeje kutazigera mbatenguha na rimwe, nayikoze rero nshaka gutambutsa ubutumwa ku bakundana bya nyabyo kudatatira igihango baba baragiranye kuko urukundo ari byose. Nkaba rero mbahishiye n'ibindi byinshi byiza harimo no kwagura ibikorwa Round music.” Iyi Round studio ikaba ari studio ye.

Iyo witegereje mu mashusho y’iyi ndirimbo ubonamo inkumi Lil G yakoresheje muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa mu buzima busanzwe akaba asanzwe ari umubyinnyi w’umwuga, kuri ubu akaba ari umubyinnyi wa Queen Cha mu irushanwa rya PGGSS7, uyu mukobwa uzwi ku izina rya Jojo ni we Lil G yifashishije mu ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho na BOB Chris mu gihe amajwi yakozwe na Junior Multisystem.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA 'NIWOWE RUKUNDO' YA LIL G






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kapo6 years ago
    Uyumukobwa ndamuzi numumansuzi inyamijosi kbsa, ubuse yabuze indi mukobwa yakoresha koko,abahanzi bacu muratwica kbsa





Inyarwanda BACKGROUND