RFL
Kigali

Lil G wasubiye muri Hip Hop yashyize hanze indirimbo yatuye ababyeyi bose, izanitirirwa album ye nshya–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2017 18:06
0


Lil G ni umwe mu bahanzi bamamaye mu myaka itambutse aza no guhabwa ibihembo nk’umuhanzi ukiri muto uririmba neza injyana ya Hip Hop, muri iyi minsi uyu muhanzi yari yiharaje kuririmba aho kurapa gusa kuri iyi nshuro Lil G yongeye gusubitra muri iyi njyana yamamayemo.



Lil G aganira na Inyarwanda.com yavuze ko kuba azirikana akamaro ababyeyi bafitiye abana ariyo ntandaro yo gukora iyi ndirimbo, agira ati”Iyi ni indirimbo nakoreye ababyeyi bose ku Isi nk'impano ya Noheli n'Ubunani, ni byinshi twirirwamo, tugeraho ariko ni gake twibuka ko nyuma y'Imana aribo tubikesha, niyo mpamvu nagize igitekerezo cyo kubatura iyi mpano.

Lil G yaboneyeho gutangaza ko album ye ya gatatu izaba yitirirwa iyi ndirimbo ‘UMUBYEYI’ ndetse akaba yahamirije Inyarwanda.com ko na Video yayo ayigeze kure ku buryo miu minsi ya vuba izaba yageze hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA LIL G 'UMUBYEYI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND