RFL
Kigali

Lick Lick yifashishije ubusobanuro bw’indirimbo ya Dream Boys yunamira umuhanzi Vivant umaze imyaka ine atabarutse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2018 15:18
3


Hari kuwa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2014 ubwo inkuru y'incamugongo yasakaye ko umuhanzi Vivant yitabye Imana azize impanuka ya moto. Icyo gihe benshi mu bakunzi ba muzika y’u Rwanda n’abahanzi bagenzi be bashegeshwe n’urupfu rw’uyu muhanzi. Nyuma y’imyaka ine atabarutse Lick Lick yongeye kunamira uyu muhanzi wagacishijeho.



Ubwo yamamazaga iyi ndirimbo nshya ndetse itaranasohoka ya Dream Boys akayamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga, Platini wo muri iri tsinda yagize ati”Mwaramutse, urupfu burya rutera ubwoba ndetse rukababaza abasigaye, ikibabaza kurushaho ni ukubona umuntu akenyutse akadusiga akiri muto cyaneeee ariko nyine ni yo nzira yonyine umuntu atabasha guhunga, amaherezo birangira urwo rugamba turutsinzwe, indirimbo yacu nshya yitwa ‘wagiye kare’ irabageraho bidatinze. Tuyituye abantu bose bagiye kare baruheke mu mahoro tuzabonana mu gitondo cy'umuzuko ku bemera Imana. Niba nawe hari uwo wibutse mwandike muri comments uti RIP”

Lick LickLick Lick yunamiye Vivant wari inshuti ye magara

Aya magambo ya Platini yari asobanuye neza indirimbo yabo nshya bitegura gushyira hanze, nyuma yo gusobanukirwa n’aya magambo umwe mu ba Producer bubashywe muri muzika y’u Rwanda Lick Lick yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto yayo arangije yandikaho amagambo yo kwibuka no kunamira uwari inshuti ye ndetse akaba n’umuhanzi Kamuzinzi Jules Vivant wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Isezerano’ ya Bably.

VIVANTVivant witabye Imana azize impanuka mu myaka ine ishize

Kamuzinzi Jules Vivant yari inshuti magara ya Lick Lick biganye bakaba barakuranye ndetse banaririmbanye indirimbo eshatu nkuko Lick Lick yabitangarije Inyarwanda ubwo nyakwigendera yitabaga Imana. Kamuzinzi Jules yitabye Imana ku itariki yavukiyeho dore ko yavutse ari ku itariki ya 18 Gashyantare 1985 akitaba Imana tariki ya 18 Gashyantare 2014. Uyu musore yapfuye yujuje imyaka 29 yari amaze ku isi. Kuri ubu imyaka ine ikaba yirenze yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • julia6 years ago
    oooooooh our vivant
  • Zaninka Jolie6 years ago
    Lick Lick wakoze ibikorwa byinshi muri Rda music, uri uwa 2 nyuma yumusaza Pastor P. Umwanzuro wafashe ntutunyure, as fans, nigihe utera inda Paccy ntumushyire mumago. Ndizerako ubyicuza nawe ubu niba waramaze kureba kure. Bro, ubucelibaire burica, USA wahashakira amafranga ntuzahashakire umugore. Ntirirarenga nimwiyunge (Sinkuzi cyane, mbirebera kure [fans], ariko nzi ubuzima)
  • Oriviye6 years ago
    Oh lala!!! Kamunzinzi jules twariganye kuri Congolese school igikondo. Ntamakuru yiwe naherukaga gusa ntangajwe no kubona yaritabye Imana 2 years ago now. RIP





Inyarwanda BACKGROUND