RFL
Kigali

Legends basohoye indirimbo 'Save my Life' bakoranye na Jay Polly nyuma yo gukorana na Ama G-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/09/2018 21:26
0


Itsinda Legends rigizwe na Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific na Mugisha Aime Christian uzwi nka King The Winner, ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Save my Life' ryakoranye n'umuraperi Jay Polly.



UMVA HANO 'SAVE MY LIFE' LEGENDS BAKORANYE NA JAY POLLY

Kuri ubu Legends bakomeje ibikorwa ndetse tariki 28 Nzeli 2018 bazaririmba mu gitaramo 'Dechile Party' cyatumiwemo abahanzi banyuranye. Magingo banashyize hanze indirimbo nshya irimo amagambo y'urukundo. Iyi ndirimbo nshya y'aba basore bagize Legends igiye hanze ikurikira 'Isi' bakoranye na Ama G The Black.

Legends

Babiri bagize itsinda Legends

Dr Scientific yabwiye Inyarwanda.com ko 'Save My Life' bayikoze Jay Polly atari yafungwa, gusa ngo ntabwo bari bagafashe amashusho yayo. Yunzemo ko Legends hamwe n'abandi banyuranye bari gutegura kuzajya gusura Jay Polly uri muri gereza azira gukubita umugore we akamukura amenyo ndetse akaba yarakatiwe igifungo cy'amezi 5.

Image result for Jay polly amakuru

Jay Polly yumvikana mu ndirimbo ya Legends

UMVA HANO 'SAVE MY LIFE' LEGENDS BAKORANYE NA JAY POLLY


Usibye iyi ndirimbo nshya 'Save my Life' Legends bakoranye na Jay Polly ndetse ikaba yageze hanze, banafite indi ndirimbo nshya bise 'Humura' irimo ubutumwa buhumuriza umuntu ufite igikomeye yatewe no guhemukirwa n'uwo bahoze bakundana nyuma akamutera indobo. "Uzabona undi ugukunda uri mwiza, nta nkweto ibura iyayo, wiheranwa n'agahinda. Wa musore yarakubabaje, gusa humura uzabona undi, Imana irabireba,.." Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo 'Humura' iri mu kinyarwanda n'igiswahili. 

UMVA HANO HUMURA YA LEGENDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND