RFL
Kigali

Lanie ahamya ko kwiga umuziki byamufashije byinshi bizatangira kugaragarira mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:31/07/2018 18:14
0


Lanie umwe mu bahanzi nyarwanda bari kwiga umuziki mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo riherereye mu Karere ka Muhanga kuri ubu ahamya ko kwiga umuziki hari byinshi byamufashije ndetse bizatangira kugaragarira mu ndirimbo agiye kujya akora.



Uyu mukobwa avuga ko ikimaze iminsi cyaramutwaye ari ishuri ariko bitamukuye burundu mu muziki. Kuri ubu bari mu kiruhuko ndetse yanadutangarije bimwe mu byamutunguye ubwo yageraga mu ishuri. “Icyantunguye hariya ni production kuko nagiye kwiga nziko ngiye kwiga kuririmba gusa nsanga n’andi masomo y’ibijyanye na muzika bayigisha.”

Lanie

Lanie ahamya ko kwiga umuziki byamufashije cyane

Bimwe mu byo Lanie yiga ni: Music Notation, Drums, Production na Gakondo na Music Business n’ibindi. Avuga ko bigoye cyane kuba umuntu amenyereye ubuzima bwo hanze nyuma akajya mu buzima bw’ishuri ariko nanone iyo uzi icyo ushaka wihangana cyane.

Bimwe mu byo kwiga umuziki byamufashije harimo no kudahora muri studio uko wishakiye nk’uko yabiduhamirije ati “Byamfashije ibintu byinshi cyane kuko ubu nsigaye mfite oreil musical ikindi nungutse ni ukudapfa kujya muri studio uko wiboneye mbese ni byinshi pe! Kuko hariya hari ubumenyi bwinshi cyane. N’abandi nabashishikariza kuza kwiga kuko hariya hari byinshi byabafasha.”

Lanie

Lanie ahamagarira abandi kwiga umuziki

Lanie afite indirimbo nshyashya izatangira kumvikaniramo ubuhanga yavomye mu ishuri ari kwigamo ndetse izaba ari collabo akaba ashaka kuzayishyira hanze iri kumwe n’amashusho yayo bishobotse ikaba yazajya hanze mu kwezi gutaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND