RFL
Kigali

Lady Gaga yongeye kwigarurira imitima ya benshi nyuma yo kugaragaza agahinda ko gufatwa ku ngufu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:8/10/2018 8:31
0


Lady Gaga usanzwe yaramamaye mu ruhando rwa muzika muri Amerika yongeye gukorwa mu nkovu zo gufatwa ku ngufu n’imvugo ya perezida Donald Trump wamaganaga Dr Ford washinjaga umucamanza mukuru w’urukiko rw’ikirenga ,imvugo yagaragajemo agahinda ke yatumye benshi bongera kumugaragariza kumukunda.



Abajijwe n’itangazamakuru uko abona politiki y’Amerika ihagaze icyamamare muri muzika y’Amerika Lady Gaga yasubizanye agahinda katurutse ku gukorwa mu nkovu y’icyaha  cyo gufatwa ku ngufu yakorewe akiri muto.

Ni nyuma y’imvugo ya perezida Donald Trump w’Amerika wemeje ko  Dr Christine Blasey Ford  abeshyera umucamanza mukuru mu rukiko rw’ikirenga Brett Kavanaugh ko yamufashe ku ngufu.

Perezida Trump avuga ko uyu mugore Dr Christine Blasey Ford atibuka uburyo yageze mu birori avuga ko umucamanza mukuru yamufatiyemo ku ngufu,bityo nta we ukwiye kwemera ko yaba yarafashwe ku ngufu by’ukuri koko.

Lady Gaga  yavuze ko uyu mugore ari  inzobere ku buzima bwo mu mutwe ,bivuze ko  azi ibyo avuga bifite ireme n’ukuri,ibyatumye atanga  ubuhamya bw’uko byamugendekeye ashyigikira impamvu Dr Ford yavuze ku cyaha yakorewe mu mwaka 1982 ,hakaba hashize imyaka irenga 30 ataravuga.

Lady Gaga yagize ati ”Iyo umuntu ahohotewe ,cyanga akagira ikibazo mu mutwe ,umuntu arahinduka,n’ubwonko bugahinduka ,bugafata bwa bubabare bukabufungirana mu gakarito kugirango umuntyu abashe kubana na bwa bubabare,ibi bitera ubundi  bubabare bw’umubiri kandi bigakurura guhorana uburakari ,cyangwa kumva udashaka kwibuka,cyangwa gutekereza  ibyakubayeho”


Agendeye kuri ubu buhamya bw’uko yashoboye kubana n’agahinda yakururiwe no gufatwa ku ngufu akiri muto,Lady Gaga yemeje  na Dr Ford yavuze ibyamubayeho nyuma y’imyaka 30 ,kuko yabonye uwamugiriye nabi agiye kugira ububasha ku bantu benshi ashobora kugirira nabi  na none. Lady yagize ati  “ndizera ko Dr Ford yabonye umucamanza Ford agiye kugira imbaraga mu butabera bw’iki gihugu yibuka ko nawe hari ubutabera atahawe ni uko ka gakarito kari gafunze karafunguka agira ubutwari bwo kuvuga ibyamubayeho”

Iyi mvugo ya Lady Gaga yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga nyinshi ,bituma benshi bongera kumwereka urukundo babinyujije kuri izi mbuga nkoranyambaga.Aba bavuga ko yerekanye imyitwarire myiza y’umunyapolitki ukwiriye abandi bamushimira uburyo yagaragaje amarangamutima ya bamwe mu bafashwe ku ngufu badashobora kwivugira.

Independent.co.uk

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND