RFL
Kigali

Kwizera Elie Fatty umunyamakuru wa Radiyo na Televiziyo Authentic ya Gitwaza yakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2018 17:14
14


Kwizera Elie Fatty ni umunyamakuru w'imikino wamamaye hano mu Rwanda bitewe n'ama radiyo ndetse na Televiziyo zikomeye yakoreye. Uyu munyamakuru wakoze kuri Royal Tv mu kiganiro cy'imikino akaza kuhava yerekeza kuri radiyo na televiziyo ya Authentic ya Apotre Gitwaza kuri ubu yakatiwe gufungwa iminsi 30.



Kwizera Elie uzwi cyane nka Fatty yafunzwe iyi minsi 30 y'agateganyo akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka cumi n'itandatu nk'uko byavugiwe mu rukiko rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama. Umucamanza yavuze ko uyu mugabo w'umunyamakuru agiye kuba afunzwe iminsi 30 y'agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Umucamanza wasomye uru rubanza kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 yatangaje ko Kwizera Elie Fatty afunze akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 16 y'amavuko bari baturanye. Umushinjacyaha avuga ko ubwo uyu mwana yaburaga Fatty yahagaze mu idirishya rye akabwira iwabo w'uyu mwana ko aza gutaha n'ubwo atavugaga aho yari ari. Icyakora ngo nyuma bafatiye uyu mwana kwa Fatty.

Umushinjacyaha avuga ko hari ibimenyetso birimo n'ibyo kwa muganga bihamya ko uyu mwana yasambanyijwe. Fatty we aburana, avuga ko yemera mu by'ukuri ko umwana yaraye iwe ariko bataryamanye cyane ko umwana yaraye mu ruganiriro naho undi akarara mu cyumba bityo we akaba yasabaga gufungurwa mu gihe ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko yafungwa agakurikiranwa afunze.

fattyKwizera Elie Fatty 

Umucamanza asoma uru rubanza yavuze ko nyuma yo kuburana ndetse no kumva impande zombi urukiko rwa Kicukiro rwemeje ko Kwizera Elie Fatty afungwa iminsi mirongo itatu y'agateganyo akarindira kuburana urubanza rwe mu mizi. Kwizera Elie Fatty araba aburana uru rubanza mu gihe amaze n'ubundi hafi ibyumweru bitatu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro cyane ko yafashwe hagati mu kwezi kwa Kanama 2018.  

Icyakora amakuru yari ari ahasomerwaga uru rubanza yavugaga ko uyu mwana w'umukobwa yahise aburirwa irengero ndetse n'abareze uyu munyamakuru bakaba barasigaye mu rungabangabo cyane ko bashobora guhita bakurikiranwaho icyaha cyo gukoresha mu rugo umwana utagejeje ku myaka y'ubukure. Ikindi cyavugwaga hanze y'uru rubanza ni uko uyu mwana nta myirondoro ye yabashije kuboneka ku buryo hari n'abavugaga ko ashobora kuba agejeje imyaka y'ubukure bikaba byaba amahirwe kuri uyu munyamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze5 years ago
    Mana we! Cyakora arasebye! Nukubona abantu bagenda mumutwe ari zero. Ubu c, koko Umuntu mukuru nkuyu ujya kuvugira kuri radio, akabwira imbaga ashobora Gukora ibintu nkibyo?? Birababaje amategeko namuhane kuko birarenze!
  • Mumu range 5 years ago
    Fatty ni ingeso ye kuko byanamutandukanije numugore we, ndetse hari nundi yateye inda wigiriye kwibera Nairobi kuko ntiyarashoboye no kwita ku mwana nibamuhane
  • 5 years ago
    Sinamukira uribanza, yesu yasanze abantu bakubita umugore w' umisambanyi amabuye ahita ababuza arangije aravuga ati, muri mwese uziko atarasambanaho namutere ibuye habura numwe ubikora. My fellow journalist Fatty imana ibigufashemo ariko kandi bikuremo isomo. Kandi kuwanditse inkuru mbonyemo ikibazo uvugako umushonjacyaha afite ibimenyetso from Dr kandi ntamyirondoro y' umwana ihari nawe yahise aburirwa irengero. How did these examinations conducted & From who batazi? Harimo urujijo.
  • Niyigena cassien 5 years ago
    Arko kuki koko ubusambanyi bwanga bakatunesha? Ese wahakana gute ko batararanye Kd wumva ngo umwana yararaye kwa fatty. Ariko se nanone nk'umukobwa wa16 utinyuka akarara murugo rw'umusore nubwo yaba tarsus muruganiriro da Ubwo igihugu cyamutegerezamo undi musaruro ko n'abasore haraho turengana.
  • nziza5 years ago
    ndumiwe gusa nabonaga ari umugabo exemplaire kumbe adya abakozi bo mu rugo ESE simperuka afite umugore??Fatty namwemerega ariko ndakuzinutswe nkuko navuye Ku ibere nuwadya imbwa yadya inzungu niba umubiri wari wagushyuhanye iyo uza matimba ukisayidira
  • Shyaka5 years ago
    Bro Imana irahari uzarekurwa!!!
  • Rudasingwa5 years ago
    Biratangaje nabonaga ari umunyamakuru w'intangarugero kumbi icyakora koko imbere ntaho hahuriye n'inyuma isi igeze kumusozo pe!
  • CYIZA5 years ago
    #irakoze, wowe uri umucamza ko numva ucira fatty urubanza nkaho ufite ibimenyetso bimushinja. mwagiye mureka gucira imanza bagenzi banyu, uyu munsi niwe nawe ejo niwowe. gute wifata ugashinja umuntu ibyaha ukamusabira nibahno nurubanza rutaratangira? ese ubwo aburanye agatsinda wavuga iki noneho? plz be careful mubyo muvuga, gukaraga ururimi rwawe 7 birafasha sana
  • kabutura5 years ago
    hahahah nyamara Faty wasanga yarakorewe deal ubuse uwo mukobwa umenyereye kurara mumazu yabagabo ubu faty niwe uhamije ra??
  • Allen5 years ago
    Sorry fatty, birambabaje, ubwo abandi, urubanza ruchibwa nubishinzwe, imana nayo ikamenya ukuri.Ariko Imana ifashe Fatie muriki kibazo, madamu yihangane, I'm so sad.
  • 5 years ago
    Mbese burya FATTY ni "ikirura cyambaye uruhu rw'intama?"Ngo sex niyo yamutandukanyije n'umugore we. Nyamara akorera Radio y'uwigize Apotre Doctor Gitwaza!! Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z'abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.
  • hassan5 years ago
    iyo baguhaye iminsi 30 ntago uba ufite icyaha uba uri umwere knd mwebwe mwamwihaye nabamenyesha ko umubiri ubyara udahatse mwebwe wabona mukora ibirenze ark mudafatwa patty Imana izaruca uri umwere be sorry kbs
  • HITAYEZU5 years ago
    yaraye mu ruganiriro undi arara mu cyumba !!!! n'icumbi yari yamuhaye??
  • maso5 years ago
    Ahubwo fatty ashobora kuba afite ikibazo gikomeye. Gishobora kuva ku mugore batandukanye akamukorera umupangu, akagwa mu ikosa. Oui yamuterereza ako gakozi akagwa mu gishuko kandi utari umugabo amutere ibuye. Ikindi umuryango w'umugore utarishimiye itandukana ryabo nabo babipanga. Fatty afite amahirwe ariko kuko ntawe umushinja. Umwana ntazwi. Abamukoreshaga bagaragaze imyaka nabo bahite bajya muri gereza. Haaahaaa ibintu biakaze kbsa. Aiko byose ni ugusenga Imana ikajya ibitunyuza iruhande kuko umubiri ni mubi naba bacamanza barabikora, abayobozi barabikora, abagabo bafite abagore barabikora, abagore yeweeee kuri ubu barasaze birirwa baca inyuma abagabo, n'abana baryamana nabo. Ibintu nibiba ku muntu mujye mubiha Imana kuko byaba ku mwana wawe cg undi wawe niba bitakubayeho. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND