Kwizera Elie Fatty ni umunyamakuru w'imikino wamamaye hano mu Rwanda bitewe n'ama radiyo ndetse na Televiziyo zikomeye yakoreye. Uyu munyamakuru wakoze kuri Royal Tv mu kiganiro cy'imikino akaza kuhava yerekeza kuri radiyo na televiziyo ya Authentic ya Apotre Gitwaza kuri ubu yakatiwe gufungwa iminsi 30.
Kwizera Elie uzwi cyane nka Fatty yafunzwe iyi minsi 30 y'agateganyo akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka cumi n'itandatu nk'uko byavugiwe mu rukiko rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama. Umucamanza yavuze ko uyu mugabo w'umunyamakuru agiye kuba afunzwe iminsi 30 y'agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Umucamanza wasomye uru rubanza kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 yatangaje ko Kwizera Elie Fatty afunze akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 16 y'amavuko bari baturanye. Umushinjacyaha avuga ko ubwo uyu mwana yaburaga Fatty yahagaze mu idirishya rye akabwira iwabo w'uyu mwana ko aza gutaha n'ubwo atavugaga aho yari ari. Icyakora ngo nyuma bafatiye uyu mwana kwa Fatty.
Umushinjacyaha avuga ko hari ibimenyetso birimo n'ibyo kwa muganga bihamya ko uyu mwana yasambanyijwe. Fatty we aburana, avuga ko yemera mu by'ukuri ko umwana yaraye iwe ariko bataryamanye cyane ko umwana yaraye mu ruganiriro naho undi akarara mu cyumba bityo we akaba yasabaga gufungurwa mu gihe ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko yafungwa agakurikiranwa afunze.
Kwizera Elie Fatty
Umucamanza asoma uru rubanza yavuze ko nyuma yo kuburana ndetse no kumva impande zombi urukiko rwa Kicukiro rwemeje ko Kwizera Elie Fatty afungwa iminsi mirongo itatu y'agateganyo akarindira kuburana urubanza rwe mu mizi. Kwizera Elie Fatty araba aburana uru rubanza mu gihe amaze n'ubundi hafi ibyumweru bitatu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro cyane ko yafashwe hagati mu kwezi kwa Kanama 2018.
Icyakora amakuru yari ari ahasomerwaga uru rubanza yavugaga ko uyu mwana w'umukobwa yahise aburirwa irengero ndetse n'abareze uyu munyamakuru bakaba barasigaye mu rungabangabo cyane ko bashobora guhita bakurikiranwaho icyaha cyo gukoresha mu rugo umwana utagejeje ku myaka y'ubukure. Ikindi cyavugwaga hanze y'uru rubanza ni uko uyu mwana nta myirondoro ye yabashije kuboneka ku buryo hari n'abavugaga ko ashobora kuba agejeje imyaka y'ubukure bikaba byaba amahirwe kuri uyu munyamakuru.
TANGA IGITECYEREZO