Abakobwa basaga 15 bari mu mwiherero i Nyamata aho bari kwitegura kunyurana umucyo imbere y’abanyarwanda bazaba babahanze amaso mu birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, ibiciro byo kwinjira bikaba byamaze kumenyekana nk'uko ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup bwamaze kubitangaza.
Nyuma yo kuzenguruka intara zose hashakishwa abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 hakaboneka abakobwa 26 nyuma hagakorwa ijonjora hagasigara 15 ari nabo bari mu mwiherero i Nyamata kuri ubu biteguye kunyurana umucyo imbere y’abanyarwanda bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ibirori bizabera ahahoze hitwa Camp Kigali ubu hamaze kwitwa ‘Exhibition Village’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017.
Iri rushanwa ubusanzwe ryitabirwa n'abanyarwanda batari bacye
Ibiciro byo kwinjira muri ibi birori rero byamaze gushyirwa hanze. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup bwatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi y’amanyarwanda (10000frw), naho ameza y’abantu 8 kwinjira bikaba ari ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200.000Frw).
TANGA IGITECYEREZO