RFL
Kigali

Kwinjira mu birori byo gutora Miss Rwanda 2017 harimo n’itike ya 200.000 Frw, uko ibiciro bihagaze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2017 11:45
12


Abakobwa basaga 15 bari mu mwiherero i Nyamata aho bari kwitegura kunyurana umucyo imbere y’abanyarwanda bazaba babahanze amaso mu birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, ibiciro byo kwinjira bikaba byamaze kumenyekana nk'uko ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup bwamaze kubitangaza.



Nyuma yo kuzenguruka intara zose hashakishwa abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 hakaboneka abakobwa 26 nyuma hagakorwa ijonjora hagasigara 15 ari nabo bari mu mwiherero i Nyamata kuri ubu biteguye kunyurana umucyo imbere y’abanyarwanda bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ibirori bizabera ahahoze hitwa Camp Kigali ubu hamaze kwitwa ‘Exhibition Village’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017.

miss rwandaIri rushanwa ubusanzwe ryitabirwa n'abanyarwanda batari bacye

Ibiciro byo kwinjira muri ibi birori rero byamaze gushyirwa hanze. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup bwatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi y’amanyarwanda (10000frw), naho ameza y’abantu 8 kwinjira bikaba ari ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200.000Frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAKA7 years ago
    sASA KUKI BATABIJYANA MURI CONVENTION CENTER NGO BAMANURE IBICIRO BIBE NKA BITANU AHASANZWE,AHANDI 10 AHANDI 30 GURTO GUTYO.BITE RA?BAYUBAKIYE ABANYAMAHANGA GUSA
  • dsp7 years ago
    amafaranga mumaze kuyatesha agaciro kweli, nkishyura 10k, cg 200k, ngo ngiye kureba miss, hahaha ngaho mugende murebe Da, nzagura abonnement kuri Startimes ya 13500, numuriro wa 1000 kuri REG yukwezi ndebe byose .mfata agacyayi
  • dallas7 years ago
    Hari imishinga myinshi,nabantu hanze hano bababaye, hari nuturere turi kujyerwaho ni ibiza aya mafranga ashorwa mubidafite umumaro yakajyiyemo ibi byaba miss bimaze gutera asyiiii!,!
  • Marie Merci7 years ago
    Itorwa rya Miss Rwanda,rikwiye gushyirwa mu bikorwa by'icuruzwa ry'abantu!200.000frws?
  • blesses7 years ago
    ariko twagiy dushyira mugaciro,200000 yose ubu c nkawe koko uzayatang wakwicay ukareba icyo wayakoresha kizakuzanira imigisha ukareka kuyata kokooo
  • B2K7 years ago
    Ibyuvuze nukuri 100/100 nkubu ayamafaranga bashora hano bayashyize mr VTC bakongera inyuga mugihugo ahokwirirwa mubusa ngoniba miss nkuyu uvuyeho wavugako yagejeje iki kugihugu abantu bararangiza kwiga bakabura imirimo kd ayomafaranga bakayashyize mutugari ni midugudu urubyiruka rukayakoramo imishinga cg bayafashishe abasenyewe nibiza
  • MUTONI7 years ago
    IBI SI IBIRORI NI UBUCURUZI ESE NIBA NTA MUNYARWANDA WAZA NGO AREBE NYAMPINGA MUBITEGURIRA IKI NIBA ARI AMAFARANGA IGIHUGU GIKENEYE MUBINYUZE MUZINDI NZIRA GUTORA UMUKOBWA MWIZA NI IGIKORWA BURI WESE YAKISANZEMO ARIYA MAFARANGA NI MENSHI NUYAFITE YAYAKORESHA IBINDI BIFASHA IGIHUGU KUZAMUKA AKOZE BUSINESS AGAHA ABANTU AKAZI NTIYABA YUBATSE IGIHUGU ! SO MUGABANYE URIRIRA BYINSHI UKABURA NA DUKE WARI UFITE
  • kajyibwami7 years ago
    Birababaje kubona batinyuka ngo kwinjira kureba ibidafitiye umumaro abanyarwanda ngo ni Miss ahubwo bitwangiriza abana b'abakobwa bibashora mu buraya aho kugira akandi kamaro ukanongeraho kwishyura amafaranga y'umurengera nga ariya 200,000 Frw harya harimo ikarita za mutuelle za abakene zingahe? namwe ni munyumvire iyo igihugu imburamumaro zikiganisha ibya miss nibabikureho kuko bitwicira umuco binatwangiriza igihugu n'amafaranga abigendamo ajye ajya kunganira leta muzindi gahunda zifitiye igihugu akamaro. murakoze
  • 7 years ago
    200000frw too much kbsa
  • gatsinzi7 years ago
    iki gikorwa cyakaye gisora menshi kandi miss rwanda barikureho si rwanda ahubwo ni miss kanaka , mbabajwe nututwana baba bari gucuruza bucakara, ese ubu tv yigihugu yabuze ibintu yatwereka kuburyo yirirwa muribi,shame on u
  • haruna 7 years ago
    amafaranga ntakibazo dufitanye nayo mwabantumwe muze hubwo mwese mbishurire.
  • minani jean7 years ago
    ariko mubayiki ntawayabakuye mu mifuka, abayafite tuzayatanga, abatayafite mubireke.





Inyarwanda BACKGROUND