RFL
Kigali

Oda Paccy agiye kumurikira abakunzi be video ye nshya 'Igitego' aho kwinjira ari ubuntu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2016 8:01
0


Mu minsi ishize nibwo Oda Paccy umuhanzikazi ukunzwe mu njyana ya HipHop aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Igitego”, kuri ubu uyu muhanzikazi yateguriye abafana be igitaramo cyo kubamurikira amashusho y’iyi ndirimbo, yanga gushyiraho igiciro cyo kwinjira kugira ngo atagira uwo aheza.



Usibye iyi video Oda Paccy yashyize hanze azaboneraho kandi gutaramana n'abakunzi ba muzika  aho bava bakagera bazaba bitabiriye iki gitaramo. Iki ni nacyo gihe uyu muhanzi azafata umwanya akaganira n’abafana imbonankubone bakamugira inama nawe akaba yiteguye kubaganiriza abashimira uburyo badasiba kumuba hafi umunsi ku wundi.

oda paccy

Igitaramo cya Oda Paccy

Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Quelque part, ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2016, nkuko twabigarutseho kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ubuntu mu rwego rwo kutagira uwo uyu muhanzikazi aheza mu kiganiro yateguriye abakunzi be.

Iki gitaramo giteganyijwe gutangira ku isaha ya saa kumi nebyiri 18h00 kugeza aho abafana ubwabo bazasabira kurekera kizaba kiyobowe na Dj akaba Mc Phil Peter.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA ODA PACCY "IGITEGO"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND