RFL
Kigali

Kwibuka24: Lyn yinjiranye mu muziki indirimbo ‘Humura’ ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2018 18:06
0


Umuririmbyi Uwajeneza Carine uzwi nka Lyn yashyize hanze indirimbo yise ‘Humura’ yumvikanamo ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abarenga Miliyoni mu minsi 100.



‘Humura’ ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa bwo gufasha abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Lyn w’imyaka 21 y’amavuko yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ikomoza ku bihe u Rwanda rwanyuzemo ikaba irimo ubutumwa bwo guhumuriza no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Lyn winjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yo kwibuka abishwe muri Jenoside yagize ati:”Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abanyarwanda. Ni igihe cyo kwegera abacitse ku icumu tukabahumuriza duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi yaba mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.” 

Lyn

Lyn yakoranye indirimbo na Ndabara bise 'Humura'

Iyi ni yo ndirimbo ya mbere Lyn ashyize hanze akaba afite gahunda yo gukomeza umuziki no mu ndirimbo zisanzwe.‘Humura’ yumvikanamo ijwi ry’umuhanzi Ndabarasa John usanzwe umunyerewe mu ndirimbo zo Kwibuka n'izo kuramya no guhimbaza Imana.

Lyn yavuze ko ari we wasabye Ndabarasa ko bakorana indirimbo. Mu butumwa bw’iyi ndirimbo hari aho bagira bati:”Twibuke Jenoside duharanira ko bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda”. Lyn arasaba urubyiruko guharanira kwiteza imbere bahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira kudaheranwa n’agahinda  ‘Twibuke Twiyubaka’.

Lyn

Lyn winjiye mu muziki

REBA HANO VIDEO 'HUMURA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND