Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Ngabo Evy yinjiye mu muziki, ahumuriza abanyarwanda abaremamo icyizere cy'ejo heza. Ubu butumwa yabutambukije mu ndirimbo ndirimbo ye ya mbere yise 'Ntibizasubira' ndetse amashusho yayo yamaze kugera hanze.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ngabo Evode ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Ngabo Evy, yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo 'Ntibizasubira' agamije kurema mu banyarwanda icyizere cy'ejo heza ababwira ko Jenoside itazasubira ukundi.
Aragira ati: "Nayanditse nshaka gutanga umusanzu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi". N'ubwo iyi ndirimbo ari yo ya mbere ashyize hanze, Ngabo Evy yavuze ko umuziki azawukomeza, aho azajya yibanda ku butumwa bwubaka abanyarwanda n'ubwo kubaremamo ibyishimo.
Umuhanzi Ngabo Evy
TANGA IGITECYEREZO