RFL
Kigali

Kwibuka24:Ngabo Evy yinjiranye mu muziki indirimbo 'Ntibizasubira' irema mu banyarwanda icyizere cy'ejo heza-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/04/2018 14:11
0


Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Ngabo Evy yinjiye mu muziki, ahumuriza abanyarwanda abaremamo icyizere cy'ejo heza. Ubu butumwa yabutambukije mu ndirimbo ndirimbo ye ya mbere yise 'Ntibizasubira' ndetse amashusho yayo yamaze kugera hanze.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ngabo Evode ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Ngabo Evy, yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo 'Ntibizasubira' agamije kurema mu banyarwanda icyizere cy'ejo heza ababwira ko Jenoside itazasubira ukundi.

Aragira ati: "Nayanditse nshaka gutanga umusanzu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi". N'ubwo iyi ndirimbo ari yo ya mbere ashyize hanze, Ngabo Evy yavuze ko umuziki azawukomeza, aho azajya yibanda ku butumwa bwubaka abanyarwanda n'ubwo kubaremamo ibyishimo. 

Ngabo EvyNgabo Evy

Umuhanzi Ngabo Evy

REBA HANO 'NTIBIZASUBIRA' YA NGABO EVY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND