RFL
Kigali

Kwibuka24:Sema Jackson yasohoye indirimbo 'Amateka ni ayacu' inenga ubutegetsi bwateguye Jenoside-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2018 13:37
0


Semukanya Aimable uzwi nka Sema Jackson mu muziki, yasohoye indirimbo nshya yise 'Amateka ni ayacu', akaba ari indirimbo igaruka ku mateka mabi yaranze u Rwanda. Sema Jackson ananenga cyane ubutegetsi bwateguye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Sema Jackson yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye 'Amateka ni ayacu' yayikoze mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Indi mpamvu yo gukora iyi ndirimbo, avuga ko ari ukwibutsa abantu mu ncamake amateka yaranze u Rwanda mbere y'umwaduko w'abazungu. Sema Jackson agaragaza ko kera mu Rwanda higeze kubaho ubuyobozi bwaranzwe no kubiba imbuto mbi y'ivanguramoko, bamwe bakazira indeshyo yabo, amazuru n'ibindi.

Sema Jackson akomeza avuga ko igihugu cy'u Rwanda cyari cyuje ubumwe bw'abagituye ariko mu gihe cy'ubukoloni ndetse no mu gihe cya Repubulika zabayeho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi no mu gihe yakorwaga zikaba zararanzwe n'ivanguramoko ryateguraga ubwicanyi ndengakamere bwabaye Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Sema Jackson ahamagarira abanyarwanda kwibuka biyubaka baharanira kudaheranwa n'amateka mabi yaranze igihugu cy'u Rwanda. Muri iyi ndirimbo 'Amateka ni ayacu' Sema Jackson aririmbamo aya magambo:

None bana b'u Rwanda harabaye ntihakabe amateka ni ayacu, ntaho twayahungira, duharanire kudaheranwa nayo. Bana b'u Rwanda mwebwe mukiri batoya kera, bahayeho igihugu cy'u Rwanda gitatse ubwiza, icyo gihugu cyari gituwe n'ab'ingeri zose, abahutu, abatutsi n'abatwa barasabanaga, none bana b'u Rwanda harabaye ntihakabe amateka ni ayacu, ntaho twayahungira, duharanire kudaherenwa nayo twubaka u Rwanda rwiza rutebereye.

REBA HANO 'AMATEKA NI AYACU' YA SEMA JACKSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND