RFL
Kigali

Kwibuka24:"Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora"-Aline Gahongayire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2018 12:25
0


Mu gihe u Rwanda n'isi yose binjiye mu gihe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane z'abatutsi zisaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa, umuhanzikazi Aline Gahongayire yatanze ubutumwa bw'ihumure.



Ni ubutumwa Aline Gahongayire yatanze mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018 abunyuza ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo na Facebook. Aline Gahongayire yari afite imyaka 7 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga. Aline Gahongayire wabuze umubyeyi n'abavandimwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, yahumurije abanyarwanda muri rusange by'umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yabasabye gukomera mu bihe nk'ibi bagashima Imana yatumye badashiraho. Aline Gahongayire yagize ati:

Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira y'uko izakomeza kuturokora (2Cor1:10) Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, Nzita ku bikomeye wakoze.(Zab77:12-13) (...) Mu gihe nk'iki twibuka abacu bazize Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, tuzirikane ineza y'Imana yatumye tudashiraho, ubwo byari bikomeye cyane Imana yashimye kuturokora, twite kubikomeye Imana yadukoreye! ni ibitangaza bikomeye kuba turiho!

Abacu ntibazimye twarashibutse!ntibibagiranye turiho! kandi tuzahora tubibuka! Tecyereza inzira zose waciyemo muri bya bihe none ubu uriho!bwaracyaga ukabona butari bwire,bwakwira ukabona butari bucye!none uyu munsi uriho!wibutse ugatecyereza neza, wasanga ntacyo warushaga abagiye. Turiho gusa kuko Imana yashimye ko ari twe tubaho. Komera mu bihe nk'ibi ushime Imana yatumye tudashiraho, ibuka neza ukuntu Imana yahabaye.

Aline Gahongayire

Ubutumwa Aline Gahongayire yanyujije kuri Facebook

Aline Gahongayire n’umuryango we batangiye gutotezwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, ibyo bikamutera agahinda ariko byagera mu 1994 nyirizina bwo bikaza kumurenga, akaba yarahatakarije umubyeyi, inshuti ndetse n’abavandimwe be bimutera agahinda, ku buryo nyuma y’ibyo yanyuzemo nawe yibazaga ibyo ari byo ntabisobanukirwe. 

Inzira y'akaga gakomeye Aline Gahongayire yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi, yabaye imbarutso yo gutuma aba umuhanzi. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo 'Warampishe'. Mu bihangano bye Aline Gahongayire akunze kwibanda ku butumwa buhumuriza abantu no kubaremamo icyizere cy'ejo heza.

Image result for Aline Gahongayire amakuru inyarwanda

Aline Gahongayire kuri ubu ari mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND