RFL
Kigali

Kwibuka23: Nta munoza, Nitwa patron,...Bimwe mu bihangano twibukiraho Bizimana Loti wazize Jenoside

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/04/2017 7:46
2


Bizimana Loti ni umuhanzi wo hambere wamenyekanye cyane ndetse yamamara mu ndirimbo nka Nta munoza na Nitwa patron zamumenyekanishije cyane. Gusa uyu mugabo ni umwe mu banyarwanda basaga miliyoni bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Tugarutse kuri amwe mu mateka ya Nyakwigendera Bizimana Lotti, yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi ahitwa i Kirinda mu gace ko hafi ya Nkoto, akaba yaravutse mu mwaka w’1950, umuziki we uza kumenyekana cyane muri 1990.

Uyu mugabo yari afite umwihariko mu miririmbire ye. Bizimana Loti yakoraga indirimbo ziganjemo gushyenga no gutebya ariko byuzuyemo impanuro ndetse n’ubuhanga buhanitse. Injyana ye nayo yari umwihariko kimwe mu byashimangira ubuhanga n’itandukaniro ku bihangano bye n’iby’abandi bahanzi.

Indirimbo nka 'Ntamunoza' na 'Nitwa Patron' aririmbamo ngo "Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patoro” n’izindi zirimo iby’iwacu, Cyabitama na Rwamukibatsi ni zimwe mu zitazapfa kwibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda, ni impano ikomeye umuziki w’u Rwanda wabuze, kugeza n’ubu uzumvise yumvamo umwihariko n’injyana nyamara n’ubutumwa butagira uko busa.

RotiLoti Bizimana

Bizimana Loti yari umwarimu dore ko yari yararangije muri Kaminuza mu ishami ry’uburezi. Bamwe mu bo yigishije bamaze kuba abasaza, batangaza ko bakundaga ukuntu yabasetsaga cyane, bitewe n’indirimbo ze, ndetse bamwe iyo bumvise nk’indirimbo ye amarira arisuka kubera ukuntu bamukundaga. Bahamya ko uyu muhanzi yari umugabo w’igikundiro ukunda igihugu ndetse w’umunyamujyi, wangaga akarengane ako ariko kose, ikindi cyamurangaga yakundaga ukuri.

Akiri muto yakundaga muzika cyane, ahanini yabikomoraga mu muryango wabo habagamo umuhanzi witwaga Rumarana, yaje guhimba injyana ayita “ikibatsi”. Nyakwigendera Bizimana Lotti yishwe afite imyaka 45 y’amavuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiciwe hamwe n’umugore we n’abana be bane.

Mu basigaye bo mu muryango wa Bizimana Loti harimo murumuna we Prof. Malonga Pacifique wamenyekanye cyane ubwo yigishaga igiswahili kuri Televiziyo Rwanda, ari nawe ukunze gutangaza amakuru menshi kuri uyu muhanzi ndetse akaba ariwe ufite ububasha ku bihangano bye byose yasize.

 

Malonga

Prof. Malonga Pacifique, murumuna wa Bizimana Loti

Mu mwaka wa 2014, nyuma y’imyaka 20 atabarutse, abo mu muryango we bakusanyije ibihangano bye bategura igitaramo cy’umwihariko cyo kumwibuka no kumurikira abakunzi be ibyo bihangano. Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Prof. Malonga Pacifique ari nawe icyo gihe wafashe iya mbere muri iki gikorwa yadutangarije ko hari hashize igihe kinini umuryango wa Loti ndetse n’inshuti ze batekereza gukora iki gikorwa bigahora mu mishinga ariko bishimira ko mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 20 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi babashije kugera kuri icyo gikorwa.

Bizimana Loti

Loti yari umuhanzi ukundwa na benshi ndetse na n'ubu ukizirikanwaNta kabuza ko iyo nyakwigendera aza kuba akiriho hari umusanzu ukomeye aba atanga mu iterambere ry'umuziki nyarwanda w'ubu

Mu bihangano bye byamuritswe icyo gihe ndetse n’ubu bikaba bishobora kuboneka kuwabyifuza wese, harimo album y’indirimbo ze zigera ku 10 yitiriye indirimbo ‘Nitwa patron’, hanamuritswe kandi na DVD igaragaza igitaramo uyu muhanzi yari yakoreye i Paris mu Bufaransa mbere gato y’uko azira Jenoside. Umuryango n’inshuti za Bizimana Lotti zikaba zarateguyr icyo gikorwa ndetse babishyira mu bikorwa mu rwego rwo gusubiza uyu mugabo agaciro yambuwe no guharanira ko ibihangano bye nk'umurage yasize ku isi bitazibagirana.

Umva hano indirimbo 'Iby'iwacu' ya Loti Bizimana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gram7 years ago
    RIP, uyu mugabo yari umuhanga cyane. Imana imwakire mubayo.
  • Kim jong un7 years ago
    ndababwiza ukuri abantu bishe uyu mugabo ni imbwa gusu, ni abajinga sana bagomba kuzabyishyura byanga bikunze





Inyarwanda BACKGROUND