RFL
Kigali

Kwibuka24: Princess Priscillah wari ufite umwaka umwe mu gihe cya Jenoside yageneye ubutumwa abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/04/2018 10:31
2


Umuratwa Priscillah [Princess Priscillah] ni umwe mu banyarwandakazi bakora umuziki baza mu b'imbere bafite abakunzi batari bake. Muri iki gihe abanyarwanda bose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Princess Priscillah wibera muri Amerika, hari ubutumwa yageneye Abanyarwanda.



Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Princess Priscillah yari umwana w’uruhinja ufite umwaka umwe. Icyo gihe ntabwo Princess Priscillah yabaga mu Rwanda cyane ko n'ubusanzwe Jenoside yakorewe abatutsi, yasanze we n’umuryango we basanzwe mu buhungiro mu gihugu cya Uganda. Icyakora avuga ko n'ubwo Jenoside yakorewe abatutsi atigeze ayibona n’amaso ye ariko yumva uburibwe abavandimwe be b’Abanyarwanda bahuye nabwo muri icyo gihe.

Princess Priscillah yabwiye Inyarwanda.com ko ubutumwa bwe bwakwibanda ku kuba abanyarwanda baba bamwe bagaharanira kubaka u Rwanda nk’igihugu cyabo ariko nanone abakiri bato bakigishwa amateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Princess Priscillah nta mateka menshi azi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 usibye byinshi yabwiwe cyane ko yari umwana w’umwaka umwe byongeye wavukiye mu buhungiro muri Uganda.

Atanga ubutumwa Princess Priscillah yagize ati”Ubutumwa numva natanga ni ‘Ubumwe’, abanyarwanda iyaduhanze ni imwe duharanire gushyira hamwe tudaheranywe n’amateka dukomeze twubake igihugu, twigishe abana bacu amateka yacu kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba!”

princessPrincess Priscillah 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane6 years ago
    So smart
  • Jack6 years ago
    Thank you sis. Ukomere Muri ibi bihe abanyarwanda turi umwe





Inyarwanda BACKGROUND