RFL
Kigali

Kwibuka24:Kutibagirwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni zimwe mu mpanuro za Riderman

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/04/2018 11:20
1


Kuva tariki 7 Mata buri mwaka mu Rwanda haba ibikorwa by’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe abantu banyuranye usanga batanga ubutumwa bunyuranye bugamije gukomeza abanyarwanda ndetse no kubereka ibyo bakabaye bakora kugira ngo ibyabaye bitazasubira.



Gatsinzi Emery cyangwa se Riderman nk'uko yamamaye mu muziki, umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abafana benshi, yegerewe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com amubaza ubutumwa ndetse n’impanuro aha abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RidermanRiderman

Riderman yagize ati”Nishimira urwego u Rwanda rugezeho mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge no mu kwiyubaka. Ni inshingano zacu gusigasira ibyagezweho kuko ni umusingi mwiza mu kubaka ejo hazaza heza. Ubutumwa naha abanyarwanda ni ukutibagirwa aho twavuye. Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, duharanire ko ibyabaye bitazasubira. #TuriUmwe.”

KwibukaRiderman yifatanyije n'abandi Banyarwanda ubwo batangiraga icyunamo 

Riderman ni umwe mu bahanzi batangiye muzika mu kubyiruka kwe. Gukundwa kwe kwatumye ubu ari umwe mu batunzwe n'umwuga w'umuziki cyane ko ubu ari wo umutunze ndetse ugatunga n’umuryango we. Riderman ni umugabo wubatse ndetse afite n’umwana. Ni umuhanze aber benshi mu rubyiruko urugero rwiza rw’umuntu witeje imbere binyuze mu muziki ndetse akaba afite abamukurikira benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    kbs raidaman ibintu bye byose ibikora kigabo kbs natwe urubyuruko twakiye neza impanuro aduhaye .





Inyarwanda BACKGROUND