RFL
Kigali

Kwibuka24: Abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo basohoye indirimbo ’Mata y’Amaraso’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/04/2018 15:53
0


Tariki 7 mata 2018 mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bwo abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo baririmbye mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi cyane ko aribo bari batoranyijwe. Kuri ubu iyi ndirimbo baririmbye bamaze gushyira hanze amashusho yayo.



Iyi ndirimbo yaririmbiwe bwa mbere mu ruhame tariki 7 Mata 2018 bayise ‘Mata y’Amaraso’, ikaba ihuriyemo abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo baririmba mu buryo bwa korali, aha hakaba harimo na bamwe mu bafite amazina akomeye mu muziki wa hano mu Rwanda bagiye kwiga muri iri shuri barimo Danny Nanone ndetse na Dereck wo mu itsinda rya Active.

nyundoBijyanye n'ubuhanga bafite mu muziki iyi ndirimbo aba banyeshuri bayiririmba mu buryo bwa Live

Iyi ndirimbo ‘Mata y’Amaraso’ yanditswe n’umwarimu wigisha muri iri shuri ari nawe uyobora aba banyeshuri uko bayiririmba uyu akaba yitwa Janvier Murenzi, mu gihe mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Vincent Warui naho amashusho yayo akaba yarafashwe Dir Tyboo na Dir Platine. Ni indirimbo bashyize hanze mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

REBA HANO IYI NDIRIMBO  ‘MATA Y’AMARASO’ Y’ABANYESHURI BO MU ISHURI RYA MUZIKA RYA NYUNDO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND