RFL
Kigali

Kwibuka24:Nyamirambo ubu ni Nyabugingo, icyo twitaga Rwanda rw’ejo ni iki ngiki, uri ijuru ryanjye-Teta Diana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/04/2018 15:15
2


Teta Diana ni umwe mu bahanzikazi bakunze kuvugwaho ubuhanga bwinshi muri muzika y’u Rwanda. Kuri ubu ari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi aho ari gukorera umuziki ategura Album ye itaha. Nubwo ari kumugabane w’Uburayi Teta Diana akunze kwifatanya n’Abanyarwanda muri gahunda zinyuranye.



Muri ibi bihe u Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Teta Diana yifatanyije n’abanyarwanda muri rusange aho yatangaje ko yishimira iterambere ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 24 yose Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye. Aha ni naho yahereye agereranya u Rwanda rwo muri iyi minsi nk’ijuru kuri we.

Teta Diana

Teta Diana

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook Teta Diana yagize ati”‪Nyamirambo ubu ni Nyabugingo warakoze Rwanda gukomera ugakomeza... uri ijuru ryanjye TwibukeTwiyubaka.” Aya magambo Teta Diana yanyujije kuri Facebook, yatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com abaza neza Teta Diana icyo yashakaga gusobanura, maze atangaza ko ashimishwa cyane n’intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka.

Teta DianaAmagambo Teta Diana yatangaje

Teta Diana yagize ati”Mbisobanuye naba mbyangije. Hari ubwo amagambo aba make agasobanuka kuruta uko nakwandika birambuye. Gusa urebye aho tuvuye n’aho tugeze, icyizere ni cyose. Icyo twitaga Rwanda rw’ejo ni iki ngiki, kandi cyagezweho mu kwigomwa no gukomera. Twibuke, Tuzirikane dukomeze Twiyubake ejo ni heza kurushaho.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha6 years ago
    byose tubikesha umuyoboziwacu imanayatwihereye muyoboziwacu niwe utagira aho abogamiye.
  • 6 years ago
    Uyu akora album imyaka 4 hhhhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND