Teta Diana ni umwe mu bahanzikazi bakunze kuvugwaho ubuhanga bwinshi muri muzika y’u Rwanda. Kuri ubu ari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi aho ari gukorera umuziki ategura Album ye itaha. Nubwo ari kumugabane w’Uburayi Teta Diana akunze kwifatanya n’Abanyarwanda muri gahunda zinyuranye.
Muri ibi bihe u Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Teta Diana yifatanyije n’abanyarwanda muri rusange aho yatangaje ko yishimira iterambere ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 24 yose Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye. Aha ni naho yahereye agereranya u Rwanda rwo muri iyi minsi nk’ijuru kuri we.
Teta Diana
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook Teta Diana yagize ati”‪Nyamirambo ubu ni Nyabugingo warakoze Rwanda gukomera ugakomeza... uri ijuru ryanjye TwibukeTwiyubaka.” Aya magambo Teta Diana yanyujije kuri Facebook, yatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com abaza neza Teta Diana icyo yashakaga gusobanura, maze atangaza ko ashimishwa cyane n’intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka.
Amagambo Teta Diana yatangaje
Teta Diana yagize ati”Mbisobanuye naba mbyangije. Hari ubwo amagambo aba make agasobanuka kuruta uko nakwandika birambuye. Gusa urebye aho tuvuye n’aho tugeze, icyizere ni cyose. Icyo twitaga Rwanda rw’ejo ni iki ngiki, kandi cyagezweho mu kwigomwa no gukomera. Twibuke, Tuzirikane dukomeze Twiyubake ejo ni heza kurushaho.”
TANGA IGITECYEREZO