RFL
Kigali

KWIBUKA 23: Ubutumwa bw’umuraperi Bull Dogg ku banyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/04/2017 15:20
1


Muri iki gihe abanyarwanda bose bari mu cyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bantu banyuranye bagiye bafite amazina azwi bagerageza gutanga ubutumwa bakifatanya n’abandi banyarwanda ndetse bakagira n’inama baha abakunzi babo.



Aha umuhanzi Bull Dogg aherutse gutanga ubutumwa binyuze mu kiganiro Sunday Night cyo kuri radiyo Isango Star. Muri iki kiganiro yabajijwe ubutumwa yaha abanyarwanda nk’umuhanzi ukunzwe n'abatari bake mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

Ubutumwa natanga muri ibi bihe si abanyarwanda gusa nabuha ahubwo njye ndabutanga ku isi hose cyangwa se ku muntu wese bwabasha kugeraho,... Amahoro nicyo kintu cya mbere gituma igihugu runaka kigera ku iterambere, nta gihugu cyagera ku iterambere kidafite amahoro. Byonyine ubwabyo imvururu, intambara cyangwa ibindi bijyanye nibyo bishobora guteza kubura ubuzima ku bantu bamwe, ikintu kitari cyiza umuryango ubaho umeze neza kuko ufite imbaraga ufite amaboko, iyo amaboko y’abanyamuryango agabanyutse imbaraga z’umuryango ziragabanyuka. Gusenya biroroha ariko kubaka birakomera iryo ni isomo abanyarwanda babonye ndumva Jenoside yabaye yaratubereye isomo cyane tugomba kubyigiraho kugira ngo dushinge amahoro asesuye ku banyarwanda. Bull Dogg

bull doggBull Dogg umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda yagize ubutumwa agenera abanyarwanda muri ibi bihe

Uyu muraperi yabajijwe ibikorwa ateganya muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda nk’umuhanzi ukunzwe, Bull Dogg aha yatangaje ko gahunda afite ari gahunda bapanze muri rusange nk’abahanzi bahuriye mu gikorwa cya PGGSS7 harimo gufasha abantu banyuranye, gusura urwibutso rwa Jenoside n’ibindi. Aha atangaza ko yirinze gupanga gahunda ze bwite bijyanye n’umwanya we nawo utari mwinshi cyane.

Asoza ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Bull Dogg yabajijwe ubutumwa yaha abahanzi bagenzi be, maze agira ati” Ntekereza ko mu bihe nk'ibi umuhanzi agomba kwifatanya n’abandi banyarwanda bose nk'umuntu ufite uruhare mu kumvikana cyane mu gihugu akaba yakwitabira ibiganiro….” Uyu muhanzi yagaragaje ko uko abahanzi bajya bitabira ibiganiro bakagira ibitekerezo bitandukanye bahanahana n'abantu byazarangira banabishyize mu bihangano byabo. Uyu muhanzi yunzemo ati “Niba harabayeho abahanzi bagize uruhare mu gukangurira abantu gukora Jenoside twe twaba abahanzi bakangurira abantu kubana mu mahoro.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    nibyiza





Inyarwanda BACKGROUND