RFL
Kigali

KWIBUKA 23: Senderi Hit yashyize hanze indirimbo yahimbiye urwibutso rwa Gisozi –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/04/2017 18:27
0


Muri iki gihe abanyarwanda muri rusange batangiye urugendo rw’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyarwanda bose baracyari mu cyumweru cyo Kwibuka aho bifatanya n’ababuze ababo muri ibyo bihe, abahanzi nabo ni bamwe mu bakunze kwifatanya n’abanyarwanda bashyira hanze ibihangano bifasha abantu muri ibi bihe.



Umuhanzi Senderi mu kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 23 yongeye gushyira hanze indi ndirimbo nyuma ya ‘Murambi komera turiho’ ubu yashyize hanze ‘Gisozi rurembo rubitse amateka’ indirimbo yumvikanamo ubutumwa buvuga amateka ari mu Rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi.

senderi hitUrwibutso rwa Gisozi Senderi aririmba mu ndirimbo ye nshya yo Kwibuka

Uyu muhanzi ugereranya uru rwibutso nk’ishuri Isi yose yigiramo ikaza no kurebamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikanashegesha u Rwanda avuga ko yayikoze mu rwego rwo kumvikanisha ko uru rwibutso ari umurage ukomeye w’amateka u Rwanda rwanyuzemo aho akangurira abanyarwanda kurusura kimwe n’ahandi mu turere n’intara hubatse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bakiga aya mateka bityo bikabafasha no kwirinda icyasubiza u Rwanda muri aya mateka.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'GISOZI RUREMBO RUBITSE AMATEKA' YA SENDERI HIT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND