RFL
Kigali

KWIBUKA 23: Senderi yashyize hanze indirimbo ya Murambi ho mu Bufundu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/04/2017 22:19
1


Senderi Hit ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kwifatanya n’abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yakunze kuririmba indirimbo zinyuranye zihariye ku duce tunyuranye, kuri iyi nshuro uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo igaruka ku mateka ya Murambi yo mu Bufundu.



Muri iyi ndirimbo Senderi yagarutse ku mateka menshi, yaba aya Murambi ndetse n’icyahoze ari Gikongoro cyose, hagati mu ndirimbo yanagarutse no ku mateka y’abafaransa muri kariya gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nako ahumuriza abarokotse abasaba kwigirira icyizere cyo kubaho.

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo eshatu Senderi avuga ko yaririmbye mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’umuhanzi umusanzu we ukaba ari ukuririmba indirimbo zifasha abantu muri iki gihe.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SENDERI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tony7 years ago
    Merci senderi urabizi kabisa





Inyarwanda BACKGROUND