RFL
Kigali

Ndayisaba Fabrice Eto’o watangije gahunda yo kwibuka abana bazize Jenoside yatangaje ibikowa ateganya uyu mwaka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/04/2017 10:02
0


Ndayisaba Fabrice Fondation ni umuryango watangijwe na Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’o, uyu musore kuva mu myaka irindwi ishize yatangije gahunda yo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kenshi mu gihe cyo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi uyu muryano nawo wibuka abana bishwe icyo gihe.



Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF Rwanda) ni umuryango wigenga utari uwa Leta washinzwe na Ndayisaba Fabrice muri 2006 abifashijwemo n’umunyakameruni ukina umupira w’ amaguru Samuel  Eto’o Fils, ufungurwa kumugaragaro kuwa 1 Nzeri 2009 na Musabeyezu Narcisse wari umugenzuzi Mukuru w’uburezi mu Rwanda muri icyo gihe, ubu ni umu Senateri. NFF Rwanda ubu ikaba ikorera ndetse inabarizwa muri IPRC Kigali iruhande rwa Stade yaho ikaba ariho ikorera ibikorwa byayo byose bya buri munsi.

kwibuka 23Fabrice Ndayisaba Eto'o watangije NFF

Ingengabihe y’ibikorwa Ndayisaba Fabrice yateguye mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

-Tariki 04/03/2017: Habaye igikorwa ngarukamwaka cyo gusukura urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro cyakozwe n’abana ba Foundation barenga 100.

-Tariki 25/03/2017: NFF Rwanda nayo yifatanije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange uba ngaruka mwaka wo gusukura urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro cyakozwe n’abana ba Foundation bari kumwe n’ababyeyi babo n’inshuti za NFF Rwanda bose. Ni igikorwa cyakozwe n'abarenga 150.

-Tariki 09/04/2017 (Saa tatu za mu gitondo guhaguruka): Igikorwa ngaruka mwaka cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu Karere ka Gasabo no gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda biteganijwe ko bazasigayo n’inkunga yo gufasha abashyitsi batumiwe n'iyi foundation bazifatanya nabo harimo Miss Rwanda Elsa IRADUKUNDA 2017 n’abandi.

-Tariki ya 05/06/2017-09/06/2017: Kwibuka binyuze mu bigo by’amashuri byashyigikiye igitekerezo cya Ndayisaba Fabrice cyo gufata umunota umwe wo kwibuka mbere y’uko abana bajya gukina mu kiruhuko cya saa yine mu bigo by’amashuri bazirikana bagenzi babo nabo bakundaga gukinira ku ishuri nkuko nabo bakinira ku ishuri ubu mu gihe cyabo.

-Tariki ya 10/06/2017 - 17/06/2017: Amarushanwa y’abana y’umupira w’amaguru no kongera kugaragaza zimwe mu mpano abana bari bafite mu gihe cyabo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND