RFL
Kigali

KWIBUKA 23: MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abahoze ari abakozi ba MIJEUMA-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/06/2017 12:03
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2017 kuri Petit Stade i Remera ni bwo Minispoc ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 abahoze ari abakozi ba MIJEUMA bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.



Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ifatanyije n’Ibigo biyishamikiyeho, abafatanyabikorwa mu iterambere rya siporo n’umuco, ndetse na Ministeri y’Urubyiruko n’Isakazabumenyi mu Ikoranabuhanga (MYICT) yibukaga abari abakozi b’iyahoze ari  MIJEUMA (Ministère de la Jeunesse et des Mouvements Associatifs), ndetse n’abahoze ari abafatanyabikorwa n’abakunzi ba siporo n’umuco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Insanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu  mwaka wa 2017 iragira iti :“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.” Uyu muhango ukaba witabiriwe n'abakozi b’izi Minisiteri ndetse n'abakozi b’ibigo bizishamikiye cyo kimwe n’abafatanyabikorwa bazo. Ni umuhango waranzwe n’ubuhamya bwa bamwe mu bari bitabiriy, umwanya w'indirimbo ndetse n’amagambo mbwirwa ruhame yatangiwe aho yakanguriraga abantu kwirinda icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.

Umushyitsi mukuru muri uyu mugoroba yari umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC Lt Col. Patrice Rugambwa ari nawe wavuze ijambo risoza uyu mugoraba. Lt. Col Patrice Rugambwa mu ijambo rye yagize ati "Ubwo Jenoside yabaga kirazira zari zaravuyeho. Nitwimakaze kirazira z'umuco nyarwanda, Jenocide ntizongere. Niba hari ugifite ingengabitekerezo amenye ko idashyigikiwe." 

REBA AMAFOTO:

Mariya YohanaMariya Yohana yataramanye n'abari aho mu ndirimbo zeMinispocUmunyarwenya Atome agerageza gusobanurira abanyamahanga bari kumweMinispocMinispocMinispocSkizzy ari mu bakurikiye uyu muhangoMinispocMinispocMinispocBamwe mu miryango y'abishwe muri Jenoside bari bitabiriyeMinispocMinispocMinispocAbakozi ba Minispoc n'ibigo biyishamikiyeho bari bitabiriyeMinispocUmuhanzikazi Claire yifatanyije n'abari muri uyu muhangoMinispocMinispocArageza ku bari bateraniye aho umuvugoMinispocMinispocBakurikiranye uko umuhango uri kugendaMinispocUmuhanzi Tuyisenge yari mu bitabiriyeMinispocUmuhanzi Mukasa Joseph yatanze ubuhamyaMinispocJean Butoyi uhagarariye ihuriro ry'abanyamakuru ba siporo yari yitabiriye uyu muhangoMinispocUmuhanzi Bonhomme mu ndirimbo ze yifatanyije n'abari ahoMinispocUwari uhagarariye Ibuka yagejeje ubutumwa ku bari bateraniye ahoMinispocAbakozi bose bari bitabiriyeMinispocUmunyamabanga uhoraho muri MINISPOC ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND