Umuhanzi Ama G yifatanyije n’abandi bahanzi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki mu gikorwa cyo gusanira inzu umukecuru w’incike utuye i Huye mu Ntara y'Amajyepfo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mata 2017 ni bwo abahanzi batandukanye bayobowe na Ama G The Black, Lil G, Theo Bose Babireba, Baby Style n’abandi bari kumwe n’abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda berekeje mu Majyepfo gusana inzu y’umukecuru w’incike witwa Mutungirehe Felicite wo mu karere ka Huye, umurenge wa Mbazi, akagali ka Kabuga, umudugudu wa Gicubuka. Aba bahanzi bakaba bakoze umuganda wo gutangira gusana ndetse banizeza uwo mukecuru ko bazakomeza gukurikirana ibikorwa by’isanwa ry’iyi nzu kugeza irangiye.
Ibi ni bimwe mubyo baje bazaniye uyu mukecuru
Ama G acukura umusingi
Ama G na Theo Bose babireba batunda amatafari
Iyi ni yo nzu uyu mukecuru abamo
Umuhanzi Lil G atanga umusanzu we
Umuhanzi Niyorick mu gikorwa
Abantu bahuje amaboko kugirango igikorwa kihute
Umuyobozi w'umurenge wa Mbazi, Mutangana Innocent yashimiye aba bahanzi kuba baratekereje kuva i Kigali mu mujyi bakajya mu cyaro kandi mu murenge abereye umuyobozi
Baby style (iburyo) umwe mu bahanzi bari bitabiriye, akaba avuga ko mu bushobozi bwe na papa we azaguma gukurikirana isanwa ry'iyi nzu kugeza irangiye
Mutungirehe Felecite yashimiye cyane aba bahanzi anashima Imana kuko ariyo yabayoboye ikabamuzanira
Ifoto y'urwibutso
Amafoto:Lewis Ihorindeba
TANGA IGITECYEREZO