Mu gihe abanyarwanda bose bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi nabo ntibicaye ubusa bari gukora ibihangano byo guhumuriza no gukomeza abanyarwanda. Danny Vumbi na Bruce Melodie nabo ni bamwe mu bahanzi bihuje bakora idirimbo ijyanye n’ibi bihe.
Mu butumwa bugufi aba bahanzi bageneye abanyarwanda mu bihe nk’ibi bagize bati” Ubu ni ubutumwa twifuje gutanga muri uyu mwaka 2017 ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke twubaka igihugu cyacu kuko twabuze abo twakundaga igihugu kikatubera umuryango kikatubera ababyeyi kikatubera abavandimwe kikatubera inshuti, duhange amaso ibihe biri imbere mu ntambwe idasubira inyuma.”
Iyi ndirimbo ya mbere aba bahanzi bakoranye ku giti cyabo yakozwe na Producer Bob, aba bahanzi bakaba bagaragaje u Rwanda rwiza bifuza kubaka, igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside, igihugu kizira amacakubiri igihugu gifite umutuzo n’umutekano. Amashusho y’iyi ndirimbo ngo barayashyira hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO