RFL
Kigali

KWIBUKA 23: Active na Yvan Buravan bifatanyije bashyira hanze indirimbo ihumuriza abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/04/2017 12:31
2


Itsinda rya Active ndetse na Yvan Buravan bahuriye mu nzu imwe y’abajyanama babafasha, aba bahanzi muri ibi bihe abanyarwanda barimo byo kwibuka ku nshuro ya 23 enoside yakorewe Abatutsi nabo bahisemo kwifatanya nabandi banyarwanda bashyira hanze indirimbo ihumuriza abanyarwanda muri ibi bihe barimo bitoroshye.



Mu butumwa bugufi bashyize hanze buherekeje iyi ndirimbo, ubuyobozi bwa New Level(inzu ya muzika ifasha aba bahanzi) bagiraga bati” New Level yifatanyije n'abanyarwanda bose hamwe n'ababuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  By'umwihariko muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, New Level ifatanyije n'abahanzi bayikoreramo aribo: Active Group na Yvan Buravan yageneye Abanyarwanda indirimbo yitwa Ihorere. Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza  twagezeho."

Iyi ibaye indirimbo ya mbere aba bahanzi bahuriyemo, uyu ukaba umusanzu ukomeye w’umuhanzi usabwa kuririmba indirimbo zifite icyo zimariye abanyarwanda bikaba akarusho kuririmba indirimbo ihumuriza abanyarwanda mu gihe nk’iki barimo cyo kwibuka abarenga miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • a-cee7 years ago
    nibyiza KBS wakomereze aho
  • muhizi derrick7 years ago
    banyarwanda twibuke twiyubaka dusigasire ibyiza twagezeho ndabashimiye active na bravan indirimbo mwakoze ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND