Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ihumuriza bise ‘Ihorere’ mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango nyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu itsinda rya Active hamwe na Yvan Buravan bashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo.
Mu butumwa bugufi bashyize hanze buherekeje iyi ndirimbo, ubuyobozi bwa New Level(inzu ya muzika ifasha aba bahanzi) bagiraga bati ” New Level yifatanyije n'abanyarwanda bose hamwe n'ababuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By'umwihariko muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, New Level ifatanyije n'abahanzi bayikoreramo aribo: Active Group na Yvan Buravan yageneye Abanyarwanda indirimbo yitwa Ihorere. Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho."
Iyi ibaye indirimbo ya mbere aba bahanzi bahuriyemo, uyu ukaba umusanzu ukomeye w’umuhanzi usabwa kuririmba indirimbo zifite icyo zimariye abanyarwanda bikaba akarusho kuririmba indirimbo ihumuriza abanyarwanda mu gihe nk’iki barimo cyo kwibuka abarenga miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITECYEREZO