Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017 nibwo abahanzi bahuriye mu irushanwa rya Pggss7 bari bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aha bakaba bahavuye batanze ubutumwa mu nyandiko banasinyiyemo ko babaye inshuti z’Urwibutso.
Uru rugendo rwo gusura urwibutso nkuko Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP itegura PGGSS ku bufatanye na Bralirwa yabitangaje ngo byatewe nuko bifuzaga ko abahanzi bari muri iri rushanwa babanza gusobanukirwa amateka yaranze igihugu bahereye ariko nanone aho batuye, usibye iki ariko ngo banahisemo Urwibutso rwa Kigali nk’Urwibutso rufite amateka yo kuba rubitsemo imibiri myinshi y’abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bahanzi bageze ku Rwibutso mu masaha ya saa munani hafi n’igice bahise bajya guhabwa amabwiriza ubundi batemberezwa ibice binyuranye by’Urwibutso aho babanje no gushyira indabo ku mva zirimo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma bakomeza gutemberezwa uru rwibutso. Nyuma yo gutemberezwa uru rwibutso abahanzi baje gutanga inkunga aho batanze sheke y’ibihumbi Magana atanu y’u Rwanda (500,000frw) yo gukomeza gufasha Urwibutso gufatwa neza. ubundi Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz wari ugarariye abahanzi ashyira umukono mu gitabo cy’abashyitsi.
Mu butumwa abahanzi batanze binyuze kuri Platini wavuze mu izina rya bagenzi be akaba yashimiye Bralirwa na EAP babafashije gukora iki gikorwa abizeza ko nk’abahanzi bagiye gukangurira abandi bahanzi gusura uru rwibutso kugira ngo babone amateka nk'ayo babonye bamenye aho igihugu cyacu cyavuye bityo babone gutekereza aho bakiganisha.
REBA AMAFOTO:
Abahanzi bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Babanje guhabwa amabwiriza n'abakozi b'Urwibutso
Babanje kujya kwerekwa Film nto ivuga ku mateka mbere yuko batemberezwa uru rwibutsoAbahanzi, Ubuyobozi bwa EAP na Bralirwa bashyize indabo ku mva banunamira abashyinguye muri uru RwibutsoAbahanzi bazengurukijwe Urwibutso basobanurirwa Amateka y'u Rwanda
Abahanzi bageze mu gice cy'amafoto baritsa Hari aho bacikaga intege bigaragara no guhaguruka bikangaAbahanzi basuye kandi igice cyahariwe abana mu Rwibutso rwa Jenoside rwa KigaliAbahanzi batanze ubutumwa ku rubyiruko banasinyira ko babaye inshuti z'UrwibutsoPlatini wo muri Dream Boyz ashyira sheke y'ibihumbi magana atanu mu gasanduku bashyiramo inkunga bagenera UrwibutsoPlatini wasinye mu izina ry'abandi bahanzi asinya mu gitabo cy'abashyitsi
TANGA IGITECYEREZO