RFL
Kigali

KWIBUKA 23: Abahanzi bari muri PGGSS7 basuye u Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/04/2017 18:42
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017 nibwo abahanzi bahuriye mu irushanwa rya Pggss7 bari bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aha bakaba bahavuye batanze ubutumwa mu nyandiko banasinyiyemo ko babaye inshuti z’Urwibutso.



Uru rugendo rwo gusura urwibutso nkuko Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP itegura PGGSS ku bufatanye na Bralirwa yabitangaje ngo byatewe nuko bifuzaga ko abahanzi bari muri iri rushanwa babanza gusobanukirwa amateka yaranze igihugu bahereye ariko nanone aho batuye, usibye iki ariko ngo banahisemo Urwibutso rwa Kigali nk’Urwibutso rufite amateka yo kuba rubitsemo imibiri myinshi y’abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bahanzi bageze ku Rwibutso mu masaha ya saa munani hafi n’igice bahise bajya guhabwa amabwiriza ubundi batemberezwa ibice binyuranye by’Urwibutso aho babanje no gushyira indabo ku mva zirimo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma bakomeza gutemberezwa uru rwibutso. Nyuma yo gutemberezwa uru rwibutso abahanzi baje gutanga inkunga aho batanze sheke y’ibihumbi Magana atanu y’u Rwanda (500,000frw) yo gukomeza gufasha Urwibutso gufatwa neza. ubundi Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz wari ugarariye abahanzi ashyira umukono mu gitabo cy’abashyitsi.

Mu butumwa abahanzi batanze binyuze kuri Platini wavuze mu izina rya bagenzi be akaba yashimiye Bralirwa na EAP babafashije gukora iki gikorwa abizeza ko nk’abahanzi bagiye gukangurira abandi bahanzi gusura uru rwibutso kugira ngo babone amateka nk'ayo babonye bamenye aho igihugu cyacu cyavuye bityo babone gutekereza aho bakiganisha.

REBA AMAFOTO:

kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23Abahanzi bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozikwibuka 23kwibuka 23

Babanje guhabwa amabwiriza n'abakozi b'Urwibutsokwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23

Babanje kujya kwerekwa Film nto ivuga ku mateka mbere yuko batemberezwa uru rwibutsokwibuka 23kwibuka 23Abahanzi, Ubuyobozi bwa EAP na Bralirwa bashyize indabo ku mva banunamira abashyinguye muri uru Rwibutsokwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23Abahanzi bazengurukijwe Urwibutso basobanurirwa Amateka y'u Rwandakwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23

Abahanzi bageze mu gice cy'amafoto baritsa kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23Hari aho bacikaga intege bigaragara no guhaguruka bikangakwibuka 23kwibuka 23Abahanzi basuye kandi igice cyahariwe abana mu Rwibutso rwa  Jenoside rwa Kigalikwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23kwibuka 23Abahanzi batanze ubutumwa ku rubyiruko banasinyira ko babaye inshuti z'Urwibutsokwibuka 23Platini wo muri Dream Boyz ashyira sheke y'ibihumbi magana atanu mu gasanduku bashyiramo inkunga bagenera Urwibutsokwibuka 23Platini wasinye mu izina ry'abandi bahanzi asinya mu gitabo cy'abashyitsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maman Jo36 years ago
    good job you did guys......... always remember ko urubyiruko arirwo mbaraga z'igihugu and/so be ambassadors of peace and unity kuko dushize hamwe ntacyatunanira haba mu bitekerezo and manpower; not forgetting that most of the Rwandan youths are now employed so turashoboye even financially. amoko nge sinemera ko yatandukanya/yakwicisha abantu, rather ni inda inini and ignorance that let to all the killing that happened in Rwanda. we are just a nation with not more that amako 3 gusa, we have neigbouring countries bafite amoko arenga 40 nka Uganda, Kenya, n'ahandi ariko ntibaricana. let us not be deceived, dutekereze neza (be positive), dukore, and support the leadership of the nation by ensuring a stable and sustainable Rwanda, God bless you always.
  • ignacio6 years ago
    ibi ni intambwe ikomeye kubahanzi Nyarwanda,kko twagize igihe abahanzi babubaga urwango mubanyarwanda,rwaj eno kuvamo ishyano rya GENOCIDE ,Twizeye igihugu kizira Geneocide!





Inyarwanda BACKGROUND