Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'urukundo rwa Safi na Parfine. Nubwo abantu babiri bakundana baba bahuje amarangamutima no kuvuga rumwe ku mubano wabo, kuri Safi na Parfine siko bimeze. Safi yemeza ko ari mu rukundo na Parfine, undi we akavuga ko ari inshuti isanzwe, bamwe bagahamya ko abiterwa no kuba asanzwe afite umugabo.
Nk'uko bimaze kuba ihame, Safi umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys ntagisiga Parfine mu birori byinshi. Ku itariki 21/02/2015 mu birori byo gutangaza Nyampinga nabwo aba bombi bakaba baragaragaye bari kumwe. Ubwo umunyamakuru wa Radio 10 umwe mu bakora ikiganiro cy'imyidagaduro Ten Tonight (Gihita buri cyumweru guhera i saa mbiri z'ijoro kugeza i saa tanu )yabazaga Parfine iby’umubano we na Safi ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru, Parfine yaratsembye aragarama yemeza ko nta rukundo ruri hagati yabo, ko ahubwo ari inshuti isanzwe ndetse ahakana amakuru avuga ko baba babana no mu nzu imwe,.
KANDA HANO USOME INKURU N'AMAFOTO AGARAGAZA URUKUNDO RWA SAFI NA UMUTESI PARFINE
Iyo niyo foto Safi yashyize kuri konti ye ya Instagram ku munsi w'ejo igaragagaza we na Parfine basohokanye mu muhango wo gutangaza Nyampinga w'u Rwanda muri 2015
Abajijwe icyo yasubiza Safi aramutse amusabye ko bakundana ndetse bakaba barushinga bakabana nk’umugore n’umugabo, Parfine yahise asubiza yihuse cyane ati “ Namubwira ko bidashoboka kuko ari inshuti yanjye isanzwe”. Asabwe kurahirira imbere y’Imana yo mu ijuru akemeza ko koko we na Safi badakundana, Parfine yanze kugira ikindi arenzaho araruca ararumira abwira umunyamakuru ko icyo kibazo atagisubiza.
Umunyamakuru ntiyacitse intege. Mu mayeri menshi yahise agana aho Safi yari ari(Kuko batari begeranye cyane). Ntiyahise amubwira ikiganiro bagiranye na Parfine ahubwo yamubajije yemeza ko Parfine amaze kumwemerera ko koko bari mu rukundo, amusaba kugira icyo abivugaho ndetse n’igihe bamaranye.
Nkuko yari yabitangarije inyarwanda.com ku munsi w’abakundana, Safi asubiza uyu munyamakuru, yongeye gushimangira neza ko bamaranye amezi agera kuri 6. Abajijwe umubano waba uri hagati yabo, Safi avuga ko akunda Parfine ndetse ko aramutse amwemereye ko barushinga byamushimisha cyane .
Indimi ebyiri hagati ya Safi na Parfine bishobora kuba bifite aho bihurira n’uko Parfine ari umugore wubatse
Nk'uko amakuru yizewe dukesha umuntu utashatse ko tuvuga amazina ye ariko uzi iby’ aba bombi cyane cyane Parfine Umutesi abivuga, impamvu Parfine atakwemerera itangazamakuru ko akundana na Safi ni uko afite urugo, umugabo n’abana 2 babyaranye baba hanze y'umugabane wa Afrika.
Ifoto igaragaza Parfine ari kumwe n'umugabo we ndetse n'abana babo 2.(Yashyizwe kuri konti ya facebook y'uvugwa kuba ari umugabo mukwezi k'Ukwakira 2014)
Parfine Umutesi n'umugabo we mu bihe byiza (Ifoto yo mu Kwezi kwa Werurwe 2014)
Gihamya y'uko abana ari ababo. Kuri konti ya Parfine ifoto y'aba bana yashyizweho ku itariki 21/03/2014 ni ukuvuga iminsi 4 nyuma y'uko ifoto yabo ishyizwe kuri konti y'umugabo we
Nkuko uyu mutangabuhamya akomeza abivuga ngo ubusanzwe Parfine n’umugabo we baba mu mujyi wa Nyon mu Busuwisi, gusa akaba yaratunguwe no kumubona mu Rwanda kandi akaba ahamaze iminsi, bahorana na Safi agatoki ku kandi nkaho nta rugo afite ndetse akaba yemeza ko baba babana mu nzu imwe.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO