RFL
Kigali

Kutavuga rumwe kwa Safi na Parfine ku rukundo rwabo byaba bifitanye isano n’uko Parfine yaba afite umugabo n’abana ku mugabane w'i Burayi ?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/02/2015 21:00
23


Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'urukundo rwa Safi na Parfine. Nubwo abantu babiri bakundana baba bahuje amarangamutima no kuvuga rumwe ku mubano wabo, kuri Safi na Parfine siko bimeze. Safi yemeza ko ari mu rukundo na Parfine, undi we akavuga ko ari inshuti isanzwe, bamwe bagahamya ko abiterwa no kuba asanzwe afite umugabo.



Nk'uko bimaze kuba ihame, Safi  umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys ntagisiga Parfine mu birori byinshi. Ku  itariki 21/02/2015 mu birori byo gutangaza Nyampinga nabwo aba bombi bakaba baragaragaye bari kumwe. Ubwo umunyamakuru wa Radio 10 umwe mu bakora ikiganiro cy'imyidagaduro Ten Tonight (Gihita buri cyumweru guhera i saa mbiri z'ijoro kugeza i saa tanu )yabazaga Parfine iby’umubano we na Safi ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru, Parfine yaratsembye aragarama yemeza ko nta rukundo ruri hagati yabo, ko ahubwo ari inshuti isanzwe ndetse ahakana amakuru avuga ko baba babana no mu nzu imwe,.

KANDA HANO USOME INKURU N'AMAFOTO AGARAGAZA URUKUNDO RWA SAFI NA UMUTESI PARFINE

Parfine & Safi

Iyo niyo foto Safi yashyize kuri konti ye ya Instagram ku munsi w'ejo igaragagaza we na Parfine basohokanye mu muhango wo gutangaza Nyampinga w'u Rwanda muri 2015

Abajijwe icyo yasubiza Safi aramutse amusabye ko bakundana ndetse bakaba barushinga bakabana nk’umugore n’umugabo, Parfine yahise asubiza yihuse cyane ati “ Namubwira ko bidashoboka kuko ari inshuti yanjye isanzwe”. Asabwe kurahirira imbere y’Imana yo mu ijuru  akemeza ko koko we na Safi badakundana, Parfine yanze kugira ikindi arenzaho araruca ararumira abwira umunyamakuru ko icyo kibazo atagisubiza.

Umunyamakuru ntiyacitse intege. Mu mayeri menshi yahise agana aho Safi yari ari(Kuko batari begeranye cyane). Ntiyahise amubwira ikiganiro bagiranye na Parfine ahubwo yamubajije yemeza ko Parfine amaze kumwemerera ko koko bari mu rukundo, amusaba kugira icyo abivugaho ndetse n’igihe bamaranye.

Nkuko yari yabitangarije inyarwanda.com ku munsi w’abakundana, Safi  asubiza uyu munyamakuru, yongeye gushimangira neza ko bamaranye amezi agera kuri 6. Abajijwe umubano waba uri hagati yabo, Safi avuga ko akunda Parfine ndetse ko aramutse amwemereye ko barushinga byamushimisha cyane .

Indimi ebyiri hagati ya Safi na Parfine bishobora kuba bifite aho bihurira n’uko Parfine ari umugore wubatse

Nk'uko amakuru yizewe dukesha umuntu utashatse ko tuvuga amazina  ye ariko uzi iby’ aba bombi cyane cyane  Parfine Umutesi abivuga, impamvu Parfine atakwemerera itangazamakuru ko akundana na Safi ni uko afite urugo, umugabo n’abana 2 babyaranye baba hanze y'umugabane wa Afrika.

Parfine n'umugabo we

Ifoto  igaragaza Parfine ari kumwe n'umugabo we ndetse n'abana babo 2.(Yashyizwe kuri konti ya facebook y'uvugwa kuba ari umugabo mukwezi k'Ukwakira 2014)

Parfine n'umugabo we

Parfine Umutesi n'umugabo we  mu bihe byiza (Ifoto yo mu Kwezi kwa Werurwe 2014)

Abana

Abana

Gihamya y'uko abana ari ababo. Kuri konti ya Parfine ifoto y'aba bana yashyizweho ku itariki 21/03/2014 ni ukuvuga iminsi 4 nyuma y'uko ifoto yabo ishyizwe kuri konti y'umugabo we

 Nkuko uyu mutangabuhamya akomeza abivuga ngo ubusanzwe Parfine n’umugabo we  baba mu mujyi wa  Nyon mu Busuwisi, gusa akaba yaratunguwe no kumubona mu Rwanda kandi akaba ahamaze iminsi, bahorana na Safi agatoki ku kandi nkaho nta rugo afite ndetse akaba yemeza ko baba babana mu nzu imwe.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iddy marina9 years ago
    ni parfine
  • gihamya9 years ago
    nge ndabazi umugabo we nabana baba versoix, geneve parfine niwe waba aciye inyuma umugabo we nkuko bisanzwe iteka
  • fofo9 years ago
    mureke Iyindaya umunsi umugabo yabimenye akayikatira izasara nkizindi zose tuzi zigenda zivugisha munzira !
  • 9 years ago
    Hhhhhhhhh
  • sioldier9 years ago
    parfine waba witeguye kwakira ingaruka za ba umugabo wawe abimenye ese uwo musore ubona afite akahe gaciro mubuzima bwawe!? waretse uwo must civilian!
  • Umusaza Rwanyabugigira9 years ago
    Kugira abana cyangwa umugabo ntibyabuza abantu gukundana. We can't really judge uyu mwana w'umukobwa by what we read on FB or heard in the media. We are more complicated than that. Niba koko yari afite umugabo, ntituzi uko babanye, ntituzi uko uyu mukobwa yakuze, icyamuteye gushaka uwo Rugigana; etc. Rero niba we na Safi barabonye urukundo numva nababwira nti amahirwe masa.
  • clementine9 years ago
    pole sana safi , ariko nizere ko noneho wamenye ukuri umuvaho umugabo atazanaguhiga
  • pifpof 9 years ago
    Nubundi biragaragara ko uyumuntu arinkecuru, nkabandi bakobwa benshi baba nyarwandakazi bigurisha mumahanga ugasanga bafite abana babazungu!!! gusa safi cakenge hakiri kare
  • pifpof 9 years ago
    nuko nuko ndabona Ari nka DIAMOND NA ZARI HASSAN ahhah gusa ahaho ntibihura pee
  • Qan9 years ago
    Safi birazwi ko ari umupfubuzi yirirwa apfubura
  • rugwiza apolain9 years ago
    erega mwene izo nkumi kunyurwa biba biri kure abo bakobwa akenshi baba barakuwe kumihanda bakajyanwa ibwota masimbi ubwo se uwo muhungu azabasha kugendera kuri Rytm yabo bera da!! ndavuga mukugatera ! ko ahabananiye ari mumutwi no mujuru gusa
  • kakaka9 years ago
    igiswaku ubwo urakivomye nyine jyana ibyo ubwo Umugabo abaye victim . nubundi abagore nibo bazanye ibyaha ubu wasanga yaramubwiye ko aje gushyingura cg kuburana imanza abagore we.
  • Chip9 years ago
    Abapfubuzi. Naho Parfime we azongera asubire gutega nubundi ngo niwo wari umwuga we mbere.
  • Bugingo9 years ago
    Inyarwanda mujye muba abanyamwuga none se ukeka ko umuntu atamenyekana kubera apfutse amaso. Ubu R. Christophe wanditse iyi nkuru nkubonye inyuma nayoberwa ko ari wowe? Mujye mukora ibintu boromp ubwenge ibi mukora mugahisha amaso si byo mubireke rwose. Ese ubundi kwerekana umugabo we byari bitwaye iki ko ari mubo mwakozeho inkuru keretse niba mubeshya. Iyo comment muyireke itambuke kuko hari benshi babanenga kuri ubwo buryo.
  • bobi9 years ago
    Hahh! Guys mureke gusetsa abantu! erega mwigize nkaho mubahangayikiye? usibye se ko bari bubareke mugacika ururondogoro bakigumira murukundo mwagizengo harikindi?ubu se uwo Safi ni umwana cyane kuburyo yamarana 6mois numuntu atazi ubuzima bwe? niba aribyo koko !!na zari na Diamond ababarwanyije ubu imisaya yararushye ubu baracecetse!Uyu mukobwa ni na mwiza disi!niba bakundana koko njye mbihaye umugisha rwose!
  • amani9 years ago
    Njye ndumva byumvikana!buriya nyine Safi aramukunda ariko umukobwa amufata nkinshuti isanzwe wenda ntibiramuzamo!ibyo bikunze kubaho cyane!naho mwe mbona muri kuvuga ngo abyaye 2 uwampa umukobwa uzaba agisa kuriya amaze kubyara 2 ntiyancika kabisa ni mwiza! niba mwikundanira keep it up guys!
  • Safi9 years ago
    Parfine we, umwuga w'uburaya nimubi, hindukirira uwiteka ibyisi ni ubusa, Ntamahoro y'umusambanyi abaho!!!
  • fifi9 years ago
    egoko
  • s9 years ago
    burya koko ukuri kuraryana Pe! :)))ntakibazo niba msg yanjye yavugaga uko umeze ubwo wikosore.Thx
  • h9 years ago
    pfubura umwana,nako umukecuru





Inyarwanda BACKGROUND