RFL
Kigali

Kurwara ntibivuze kuzima, nanjye ndashaka kwitabira amarushanwa akomeye-Mako Nikoshwa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/09/2014 12:45
4


Nyuma y’igihe kinini yarazahajwe n’indwara, umuhanzi Mako Nikoshwa yishimiye gutangariza abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange ko ubu yamaze gutora mitende kandi arajwe ishinga no kongera kwigaragaza mu ruhando rwa muzika.



Ubu ndahari ndi tayari, Nari narazahajwe n’indwara ariko ubu ibintu bimeze neza ngiye kugaruka mu gakino(umuziki) kandi abantu basobanukirwe neza ko kurwara atari ukuzima!” Mako Nikoshwa aganira n’inyarwanda.com

nsjd

Mako Nikoshwa aremeza ko ubu ameze neza ndetse arimo aritegura kurangiza indirimbo ye nshya arimo atunganyirizwa na Jay P

Makonikoshwa avuga ko ubu yatangiye kubura gahunda ze zimwe na zimwe, ndetse kimwe mu byo yitayeho, anaharanira cyane kuri ubu akaba ari ukwinjira mu marushanwa akomeye ahatanirwa mu gihugu.

Ati “ Kuva ngarutse, ndashaka gusaba n’abanyamakuru mumfashe rwose kuko mfite intego! Nta cyaha na kimwe nakoze ariko njyewe nta rushanwa na rimwe  ndatumirwamo, rero ubu nanjye ndumva uyu ariwo mwanya wo kuduha umwanya n’amahirwe, ubu Makonikoshwa arimo arategura ibintu bikomeye kandi arashaka nawe kugaragara mu marushanwa akomeye mu gihugu kandi bidatinze.”

Mako

Mako Nikoshwa mbere gato yo kurwara yari yatangije ibitaramo bya LIVE bimuhuza n'abafana

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Nkunda kuragira, Agaseko, Bonane,...yizera ko ingufu yagaragaje mu bihe byashize hamwe n’ubushake afite bwo gukomeza bizamufasha guhabwa amahirwe nawe yo kwitabira amarushanwa ahatanirwa mu Rwanda nka Primus Guma Guma Super Star.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JUSTINE9 years ago
    IMANA IMUFASHE.
  • Ufiteyezu henock9 years ago
    Naze nyine areke amagambo
  • sebanani samuel9 years ago
    garuka.musaza.ubahe
  • RUHARABU9 years ago
    Naze ashimishe abafana be kandi nanjye ndimo. Nanjye ndi umuhanzi ukuzeho mfite 53 ans kandi nanjye mfite intumbero yo kuzagera aho nanjye nsohoza za album na clips Imana nimfasha.





Inyarwanda BACKGROUND