Nyuma y’igihe kinini yarazahajwe n’indwara, umuhanzi Mako Nikoshwa yishimiye gutangariza abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange ko ubu yamaze gutora mitende kandi arajwe ishinga no kongera kwigaragaza mu ruhando rwa muzika.
“ Ubu ndahari ndi tayari, Nari narazahajwe n’indwara ariko ubu ibintu bimeze neza ngiye kugaruka mu gakino(umuziki) kandi abantu basobanukirwe neza ko kurwara atari ukuzima!” Mako Nikoshwa aganira n’inyarwanda.com
Mako Nikoshwa aremeza ko ubu ameze neza ndetse arimo aritegura kurangiza indirimbo ye nshya arimo atunganyirizwa na Jay P
Makonikoshwa avuga ko ubu yatangiye kubura gahunda ze zimwe na zimwe, ndetse kimwe mu byo yitayeho, anaharanira cyane kuri ubu akaba ari ukwinjira mu marushanwa akomeye ahatanirwa mu gihugu.
Ati “ Kuva ngarutse, ndashaka gusaba n’abanyamakuru mumfashe rwose kuko mfite intego! Nta cyaha na kimwe nakoze ariko njyewe nta rushanwa na rimwe ndatumirwamo, rero ubu nanjye ndumva uyu ariwo mwanya wo kuduha umwanya n’amahirwe, ubu Makonikoshwa arimo arategura ibintu bikomeye kandi arashaka nawe kugaragara mu marushanwa akomeye mu gihugu kandi bidatinze.”
Mako Nikoshwa mbere gato yo kurwara yari yatangije ibitaramo bya LIVE bimuhuza n'abafana
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Nkunda kuragira, Agaseko, Bonane,...yizera ko ingufu yagaragaje mu bihe byashize hamwe n’ubushake afite bwo gukomeza bizamufasha guhabwa amahirwe nawe yo kwitabira amarushanwa ahatanirwa mu Rwanda nka Primus Guma Guma Super Star.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO