RFL
Kigali

Kuri uyu wa 6 Meddy, Riderman na Garasiyani barataramira i Nyamasheke na Airtel Muzika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/09/2017 21:54
0


Waba uherereye i Nyamasheke no hafi yaho? Kuri uyu wa 6 tariki 30/09/2017 abahanzi Riderman, Meddy ndetse na Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko bazataramira i Nyamasheke bari kumwe na Airtel muri gahunda ya Airtel Muzika izanakomereza mu tundi turere 3.



Ntawashidikanya ko abatuye Nyamasheke n’ibice bihegereye bakumbuye cyane Meddy umaze imyaka 7 yibera muri Amerika, nta n’uwashidikanya ko ibisumizi by’i Nyamasheke bizishimira cyane kubona Riderman. Aba bahanzi kandi ntibazaba bari bonyine kuko umusangiza w’amagambo (MC) muri iki gitaramo azaba ari Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko. Airtel izaniye abanyarwanda ibi bitaramo mu rwego rwo kurushaho kwidagadura ndetse no mu gusangiza abantu poromosiyo ya Wiceceka na Tunga.

AIRTEL

Riderman azaba ari i Nyamasheke ejo, kuri uyu munsi hazanosohoka indirimbo ye 'Inyuguti ya R'

Iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa i Nyamasheke kikazaba ari cyo kizabimburira ibitaramo bya Airtel Muzika bizakomereza i Huye, Musanze na Rubavu. Uretse ibi bitaramo, Airtel yishimiye kunezeza abakiliya bayo ndetse n’abandi bose bashaka kuyigana binyuze muri poromosiyo za Tunga na Wiceceka. Muri Airtel Tunga ushobora gutsindira moto cyangwa imodoka, kugeza ubu amanyamahirwe 2 bamaze gutsindira moto muri Airtel, ikurikiyeho ishobora kuba iyawe, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 ku giceri cy’ijana gusa ukaba watsindira kimwe muri ibyo bihembo uko urushaho kwiyongerera amanota.

 AIRTEL

Inkoramutima z'i Nyamasheke Meddy yiteguye kuzisusurutsa nyuma y'imyaka 7 aba muri Amerika

Iri rushanwa ririmo ibibazo byo gusubiza aho ubazwa wasubiza igisubizo cy’ukuri ugahabwa amanota 100, watanga igisubizo kitari cyo ugahabwa amanota 50 y’uko wagerageje, buri muntu wese kandi witabiriye irushanwa rya Airtel Tunga ahabwa amafaranga y’inyongera 11 akoreshwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel. Nimero yonyine Airtel ikoresha ihamagara abatsinze ni 0731000000.

Garasiyani uzwi nka Seburikoko ni we uzayobora iki gitaramo

Kanda aha hasi wiyumvire indirimbo 'Tunga' na 'Wiceceka':

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND