RFL
Kigali

Britney Spears aracyagirwaho ingaruka no kuba imbata y'ibiyobyabwenge

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/04/2016 10:52
0


Kuva mu mwaka wa 2007 Britney Spears ntakigaragaraga mu ruhando rwa muzika nkuko byari bisanzwe mu gihe nyamara yari amaze kwigarurira imitima ya benshi ku isi.



Kuri ubu  Britney Spears  na  Sam Lufti wakurikiranaga inyungu ze mu bya muzika (manager ),bari mu nkiko, Sam Lufti     asaba ko yahabwa 15% by’ umutungo  wose bakoreye mu gihe yari akiri  manager we  atahembwe , gusa ariko ibi byose byabaye nyuma yuko aba bombi   batandukanye mu mwaka wa  2007 kuko babanaga igihe  Britney Spears  yari  amaze gutandukana na Kevin Earl Federline babyaranye abana 2.Britney na Kevin

Britney akiri kumwe n'umugabo babyaranye Kevin

Umuryango  wa Britney Spears ushinja  Sam Lufti gutegeka Britney Spears gufata ibiyobyabwenge buri uko  yajyaga kuririmba mu ibanga,ndetse ko  yari agamije kumukuraho inyungu gusa we ntagire icyo  amugezaho,ariko Sam Lufti we akavuga ko yakoraga uko ashoboye ngo abuze Britney kunywa  ibiyobyabwenge byari byaramaze kumugira  imbata. Urukiko  rwo mujyi  wa California ruherutse kwemeza ko Britney Spears yari yarabaye imbata y’ ibiyobyabwenge cyera mbere yuko  ahura na Sam bityo agomba kumwishyura,gusa Britney n’abamwunganira bakaba  barajuririye uru rukiko.

Britney na Sam

 Aha ari kumwe na Sam Lufti wahoze akurikirana inyungu ze

Mu kwezi gutaha kwa 5 ku italiki 2 nibwo urukiko rwo mujyi  wa California ruzanzura niba koko uyu mutungo  uhabwa Sam cyangwa niba atabwa muri yombi ku byaha ashinjwa n’umuryango wa Britney. Britney spears aganira na  Daily Mail dukesha iyi nkuru yavuze ko  kuri ubu yabonye umutoza mushya uri kumufasha mu bibazo  yahuye nabyo. Kuri ubu afite ikiganiro  gishya Peace Of Me gica kuri televisiyo  imwe yo mumujyi wa  Las Vegas.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND