Kuva mu mwaka wa 2007 Britney Spears ntakigaragaraga mu ruhando rwa muzika nkuko byari bisanzwe mu gihe nyamara yari amaze kwigarurira imitima ya benshi ku isi.
Kuri ubu Britney Spears na Sam Lufti wakurikiranaga inyungu ze mu bya muzika (manager ),bari mu nkiko, Sam Lufti asaba ko yahabwa 15% by’ umutungo wose bakoreye mu gihe yari akiri manager we atahembwe , gusa ariko ibi byose byabaye nyuma yuko aba bombi batandukanye mu mwaka wa 2007 kuko babanaga igihe Britney Spears yari amaze gutandukana na Kevin Earl Federline babyaranye abana 2.
Britney akiri kumwe n'umugabo babyaranye Kevin
Umuryango wa Britney Spears ushinja Sam Lufti gutegeka Britney Spears gufata ibiyobyabwenge buri uko yajyaga kuririmba mu ibanga,ndetse ko yari agamije kumukuraho inyungu gusa we ntagire icyo amugezaho,ariko Sam Lufti we akavuga ko yakoraga uko ashoboye ngo abuze Britney kunywa ibiyobyabwenge byari byaramaze kumugira imbata. Urukiko rwo mujyi wa California ruherutse kwemeza ko Britney Spears yari yarabaye imbata y’ ibiyobyabwenge cyera mbere yuko ahura na Sam bityo agomba kumwishyura,gusa Britney n’abamwunganira bakaba barajuririye uru rukiko.
Aha ari kumwe na Sam Lufti wahoze akurikirana inyungu ze
Mu kwezi gutaha kwa 5 ku italiki 2 nibwo urukiko rwo mujyi wa California ruzanzura niba koko uyu mutungo uhabwa Sam cyangwa niba atabwa muri yombi ku byaha ashinjwa n’umuryango wa Britney. Britney spears aganira na Daily Mail dukesha iyi nkuru yavuze ko kuri ubu yabonye umutoza mushya uri kumufasha mu bibazo yahuye nabyo. Kuri ubu afite ikiganiro gishya Peace Of Me gica kuri televisiyo imwe yo mumujyi wa Las Vegas.
TANGA IGITECYEREZO