RFL
Kigali

Kumurika album byimukiye mu tubyiniro n’utubari, umuziki nyarwanda waba ukura nk’isabune?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/02/2016 18:02
0


Kwitabirwa kw’igitaramo cy’umuhanzi runaka ni kimwe mu byareberwaho ugukomera kwe ,ubuhanga bwe cyangwa igikundiro afite. Muri iyi minsi bamwe mu bahanzi basigaye bamurikira albums zabo mu tubyiniro cyangwa mu tubari.



Imigendekere myiza y’igitaramo, ubwitabire buhagije,  … bituruka ku bintu byinshi. Imitegurire, kwamamaza neza,  abaterankunga, abahanzi bari bucyitabire ni amwe mu maturufu afasha umuhanzi mu guhirwa n’igitamo cye.

Aho igitaramo cyabereye naho ni hamwe mu hafasha cyane mu kwitabirwa cyangwa mu kutitabirwa kw’igitaramo. Kuba bamwe mu bahanzi basigaye bamurikira albums zabo mu tubyiniro cyangwa mu tubari, hibazwa niba ari iterambere ry’abahanzi cyangwa muzika nyarwanda muri rusange.

Muri iyi nkuru turifashisha ingero z’abahanzi 3 ndetse inararibonye muri muzika zidufashe gusesengura iyi ngingo, batubwire niba byaba bigaragaza ko umuziki nyarwanda utera imbere cyangwa aho ugana atari heza.

Album ya mbere  Bruce Melodie   yayimurikiye muri Hotel iya 2 mu kabyiniro

Ku itariki 08 Werurwe 2014 nibwo Bruce Melodie yamuritse  album ye ya mbere yise’Ndumiwe’. Yayimuritse mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel i Kigali.  Yafashijwe n’abahanzi banyuranye barimo  itsinda rya Trezor, Fireman, Uncle Austin, Mico The Best, Mani Martin ndetse n’umunya Uganda Jamal. Aba bahanzi bose baririmbye mu buryo bw’umwimerere (Live music) bigeze kuri Bruce Melodie  biba akarusho , agaragaza ubuhanga. Iki gitaramo cyitabiriwe cyane kandi giteguwe neza  cyatewe inkunga na Cogebank, Konka n’uruganda rukora ifu y’ibigori Minimex.

Bruce Melodie muri Serena Hotel mu imurikwa rya'Ndumiwe'


Muri Serena Hotel abahanzi  bose baririmbaga kuburyo bwa Live

Ku itariki 14 Werurwe 2015 Bruce Melodie  yamuritse album ya 2 yise’Ntundize’. Ni igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka Kaizen Club gaherereye ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali. Iki  igitaramo cyaranzwe no kutubahiriza amasaha . Byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa tatu  z’ ijoro(21H00) ariko kiza gutangira ku isaha ya saa tanu na 45(23H45). Icyo gihe Bruce Melodie yafashijwe n’abahanzi bakizamuka T Rock ndetse na Gigi. Mu bandi bamufashije harimo itsinda rya Trezor, itsinda rya Dream Boys,   Christopher , Senderi,  Ama G na Jay Polly. Umuhanzi Riderman ndetse na Allioni bari bateganyijwe mu gufasha umuhanzi Bruce Melodie ntibigeze bahakandagira.

Uretse Bruce Melodie n’itsinda rya Trezor baririmbye mu buryo bw’umwimerere (Live music), abandi bahanzi bose baririmbye hakoreshejwe CD (Playback). Ku itariki 30 Kanama 2014 nibwo Jay Polly yegukanye irushanwa rya Guma Guma, akurikirwa na Dream Boys, Bruce Melodie aba uwa 3. Bruce Melodie amurika ‘Ntundize’ aba bose bari bahari ariko ubwitabire bwari hasi cyane ugereranyije n’abitabiriye imurikwa rya ‘Ndumiwe’.

Bruce Melody

Album'Ntundize' yayimurikiye muri Kaizen

Album ya mbere Lil G yayimukiye imbaga, iya 2 ayimurikira mbarwa mu kabyiniro

Ku itariki 05 Mutarama 2013 nibwo Lil G yamuritse album ye ya mbere yise ‘Nimba umugabo’. Ni mu gitaramo cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro . Iki gitaramo cyari cyahujwe n’isozwa ry’irushanwa rya Talentum ryahitagamo abana bafite impano mu kuririmba. Impamvu byahujwe ni uko Lil G  nawe ari umwe mu bahanzi babashije kuzamukira mu marushanwa nkaya mu mwaka wa 2008.

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe cyane ndetse Lil G anafashwa n’abahanzi benshi barimo itsinda rya Urban boys, King James, Bruce Melodie, Dream Boyz, TBB, King Patience, Uncle Austin na Benzo ndetse abahanzi nka Allioni, Bull Dog na Nick Breezy nabo bakaba bari bahari ariko baza kubura umwanya wo kuririmba kubera amasaha y’igitaramo.

lil

2014, Lil G amurikira album ye muri Parking ya Stade Amahoro

Lil G

Lil G

Lil G

2015, yayimurikiye mu kabyiniro

Lil G

Mico

Young Grace

...Lil G n'abahanzi baje kumufasha bose baririmbye hifashishije CD

Ku itariki 26 Ukuboza 2015 nibwo Lil G yamuritse album ya 2 yise’ ‘Ese ujya unkumbura’, ayimurikira mu kabyiniro ka  Kaizen Club . Ni igitaramo cyatangiye gitinze cyane ndetse ubwitabire bwari hasi cyane. Muri iki gitaramo Lil G yafashijwe n’abahanzi nka Jessica, Senderi, Ama G, Bull Dogg, Young Grace, Franc Kay, Uncle Austin, itsinda rya TBB, na DJ Pius waje ahagarariye Two4Real. Nta muhanzi n’umwe wigeze aririmba mu buryo bw’umwimerere (Live music) ndetse na nyiri ugutegura igitaramo, Lil G.

Senderi international Hit yamurikiye album  ya 1 niya 2 kuri Stade zinyuranye, iya 3 mu kabari

Ku itariki 23 Gashyantare 2014 nibwo Umuhanzi Senderi uzwi cyane nka International Hit yamurikiye album ye ya mbere ‘Nsomyaho ‘ kuri Stade Cyasemakamba yo mu ntara y’Uburasirazuba mu Mujyi wa Ngoma. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, stade yuzuye. Icyo gihe yafashijwe na Jay Polly, Ama G The Black, Tuyisenge Intore, Two4Real, Social  Mula n’abandi. Ni igitaramo cyari cyatewe inkunga na Primus ndetse na sosiyeti y’itumanaho ya Airtel.

Ku itariki 06 Gashyantare 2015 nibwo Senderi International Hit yamurikiye album ye ya 2 ‘Turi mu muvuduko’ kuri stade Ubworoherane yo mu mujyi wa Musanze, mu gitaramo cyari cyahuruje imbaga , cyane cyane ko mbere y’uko we n’abahanzi bari baje kumufasha batangira kuririmba, Senderi yagaburiye abacyitabiriye, abaha inzoga za Primus ndetse by’akarusho agenera umufana wahize abandi kwitwara neza igare , abandi matela,…

Ku itariki 28 Ugushyingo 2015 nibwo Senderi yamuritse album ya 3 yise ‘Tekana ‘ariko yo ayimurikira mu kabari k’i Nyamirambo. Ni igitaramo yateguye umunsi 1 gusa kuko cyabaye nyuma y’amasaha make atangarije itangazamakuru(ku wa 27 Ugushyingo 2015) ko afite imurikwa rya album.  Nubwo hari abantu benshi (ugereranyije uko hanganaga) ariko ubwinshi bwabo ntibwagereranywa nabo yari yataramiye mu bitaramo byo kumurika album 2 zibanza.

sENDERI 1

Senderi 2

Senderi amurikira album ye ya mbere kuri Stade Cyasemakamba

Senderi

Senderi

Senderi

Mu imurikwa rya'Turi mu muvuduko'yatanze igare, matela ,anagaburira abitabiriye igitaramo cye

Senderi

Senderi

Stade Ubworoherane yari yuzuye

hit

Senderi yataramiye abakunzi be anishimira kuba baritabiriye ari benshi

Album ya 3, Senderi yayimurikiye mu kabari k'i Nyamirambo

Inararibonye mu muziki w’abahanzi b’ubu zibibona gute?

Muyoboke Alex ni umwe mubantu bazi neza umuziki wo mu Rwanda. Kuva muri 2007 yabaye umujyanama (Manager) wa Tom Close, Dream Boys, Urban Boys kuri ubu akaba ariwe mujyanama w’itsinda rya Charly na Nina.

Nk’umwe mubamaze igihe  mu muziki  wo mu Rwanda w’abitwa abubu, twamwifashishije ngo  adusobanurire impamvu abona ibitaramo by’abahanzi biri kwimukira mu tubyiniro bakarenga nabwo bakabura abantu, impamvu abahanzi basigaye baririmbira kuri CD mu kumurika album zabo, ingaruka nziza cyangwa mbi biri kugira kuri muzika muri rusange …

Asanga abahanzi basigaye batinya ahantu hahenze ngo badatahana ubusa

 Ntabwo navuga ngo ni ugusubira inyuma gusa usanga Serena ihenze kuko niba yishyuzwa 2.850.000 RFW , naho Kaizen ikishyuza 500.000 RFW urumva ko rimwe na rimwe umuhanzi aba atinye ya Risk(ingaruka mbi zamugeraho) yo kujya muri Serena agataha nta kintu afite. Muyoboke Alex

…ahubwo bakajya aho bishyura make,bakishyuza make bakabona abantu benshi

Ati “Ntabwo nabyita gusubira inyuma k’umuziki kuko aba areba abo awuha. Naguha urugero rwa Two4Real. Niba bajya gukora Pre Launch bakajya muri Kaizen, Launch nini bakayijyana i Musanze, nkibyo ba King James bakoze, nkibyo ba Dream Boys bakoze na ba Senderi, ni uko umuhanzi aba ashaka ya space (ahantu) nini kandi ihendutse no ku mafaranga make kugira ngo abantu bababone ku bwinshi. Burya aho kugira ngo ujye Serena wishyuze 5000 haze abantu 300, wajya i  Musanze ukishyuza 1000 hakaza abantu 5000. Ntabwo rero nabyita gusubira inyuma  k’umuziki ahubwo ni uburyo bwo kwegera babantu rubanda nyamwinshi, batanga make ariko bakababona bakegerana.”

Kwamamaza igihe gito, kimwe mu bituma n’ ibitaramo byo mu tubyiniro bihomba

Avuga kumpamvu n’ubundi abahanzi bakoreye ibitaramo mu tubyiniro cyangwa mu tubari bakarenga bakabura abantu, Muyoboke yemeje ko ari uko batajya bafata umwanya uhagije   wo gutegura ibitaramo.

Ati “ Iyo wamamaje icyumweru 1 cyangwa ukamamaza ibyumweru 2, ntabantu uzabona ndababwiza ukuri. Igitaramo cyamamajwe ntabwo kibura abantu. Niba uzakora launch ya album yawe mu kwezi kwa 6, hera uyu munsi mu kwezi kwa 2 wamamaze, umanike amatangazo, inyarwanda.com yandike, uvugane n’amakompanyi, amaradiyo yamamaze,…ubibwire abantu. Abantu bazavuga bati ariko reka tujye kureba niba koko uwo muntu ashoboye nkuko abivuga. Ariko usanga umuntu ateguye Launch mu minsi 3 cyangwa mu cyumweru 1. Nkubwije ukuri ntabantu wabona, byose biterwa na Lack of management, n’abaterankunga ntibaguha amafaranga wamamaza icyumweru kimwe. Ni ukuvuga ko abahanzi bamamaza mu cyumweru 1 cyangwa 2 nabo ubwabo bariyicira badasize na bagenzi babo kuko nta muterankunga babona  mu gihe nabagenzi babo bahomba.

Ugasanga umuhanzi aragiye yumvikanye n’umuterankunga, amuhaye amafaranga ye agiye gukorera igitaramo cye mu kabari, abuze abantu, yanakora launch  ntakwereke CD yiyo album, …ibyo nibyo biri kutwicira twe ducuruza umuziki.”

Muyoboke ati “  Iyo umuterankunga aguhaye amafaranga, ukamamaza icyumeru 1 ,ugakorera igitaramo mu kabari, ukabura abantu uba uzitiye inzira z’abandi”

‘Playback ni ukubeshya  tujye tubwizanya ukuri’

Avuga kumpamvu abahanzi baririmbira kuri CD muri Launch za Albums   , Muyoboke yagize ati “ Reka mbivuge muri ubu buryo bwa Business(ubucuruzi) .Iyo ari Launch uba ugiye kwerekana uko ahagaze, kwerekana uwo uriwe, kwerekana icyo ufite,…umuntu uririmba Live niwe muhanzi wujuje ibyangombwa ,uwo uzahora ubona akoresha CD uzamubwire uti ntabwo ndakwemera. Iyo rero umuhanzi aririmbye Live abandi bakaririmba Playback, ni ya mafaranga makeya kuko ntiwahamagara abahanzi ngo baze kugufasha baniyishyurire Band ibacurangira. Najya kwishyura band ya buri muntu uza kumufasha, ntacyo yatahana. “

 Ubwo rero ugiye gufata band ukajya mu ma repetitions, wasanga ukoze launch ukajya mu madeni, akaba ariyo mpamvu ahari baza bagakora Playback ariko nanone ugasanga byasubije umuziki wacu inyuma. Kuko niba warabonye Dream Boys baririmba live music, Serena bakongera kuririmba Live, nyuma ukabona basubiye kuri CD nanone, ntabwo biba bisa neza kuko wamuntu waryohewe cyagihe arabihirwa. Playback ni ukubeshya tujye tubwizanya ukuri. Muyobole Alex

Muyoboke kandi avuga ko ibitaramo bitishyuza nabyo biri mu biri kwica umuziki. Ati “ Ikindi kintu mwebwe mutabona ni ukuba abahanzi bazenguruka igihugu cyose babarebera ubuntu. Ni ikintu kiri kwica umuziki,  twebwe dukora business turabibona. Umuntu uramutumira ngo aze mu gitaramo akakubwira ngo uriya muhanzi se ko namurebye  inshuro zitabarika, namubonye aririmbira kuri CD nkamubona kuri Live, niki kidasanzwe agiye gukora?Ariko iyo ufashe 1000 ukishyura nibwo unabona uko ukora critics. Ubwitabire bw’ibitaramo bwasubiye hasi to be honest(tuvugishije ukuri).”

Abategurira ibitaramo mu tubari hari abakunzi babo baba bimye uburenganzira bwo kuza kubareba

Abajijwe niba abahanzi bategurira ibitaramo byabo mu kabari /mu kabyiniro, hatari abantu runaka baba bakumiriye kwitabira ibitaramo byabo, Muyoboke yagize ati “ Uko  ni ukuri ntaca kuruhande, hari abantu batajya muri Club(akabyiniro) bagiye kwitabira concert kandi wenda yishakiraga kureba uwo muhanzi. Ari igitaramo gisanzwe wakijyana mu kabyiniro ariko biragoranye kujyana Launch ya album mu kabyiniro.”

Hari uko na DJ Adams abibona

DJ Adams ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini mubigendanye n’umuziki ndetse n’imyidagaduro. Yakunze kandi kunenga imikorere y’abahanzi . Na we  yagiranye ikiganiro na inyarwanda.com agira icyo avuga kubitaramo byo kumurika album bikomeje kwimukira mu tubyiniro.

Abajijwe niba abahanzi babikora baba batera imbere cyangwa basubira inyuma, DJ Adams yagize ati

Na we urabyumva kuva muri Hotel  cyangwa muri Stade ukajya mu kabyiniro,  ngira ngo urumva ko ubushobozi buba bugenda bugabanuka aho kwiyongera. Ikindi nabo uba uri gukorera baba batandukanye. Urumva abantu bajya muri Serena n’abantu bajya mu kabyiniro ntabwo baba ari abantu bamwe. Birashoboka rero ko abahanzi nabo ubwabo baba babonako ibyo baba bari gukora bitandukanye n’isoko risanzwe bakabona nabo ubwabo ko aho kuzamuka ahubwo bagenda bamanuka ariko ntibinabujije ko abanyamakuru n’ibitangazamakuru mukomeza muvuga ngo ni umuziki wateye imbere, ninamwe mubica. DJ Adams

Kuba abahanzi badashaka kwiga ibintu bishya:Ibicurangisho, gushaka amasoko no kwamamaza ibikorwa byabo,…abahanzi bakumva ko urwego bariho rubahagije, DJ Adams asanga ariyo mpamvu aho gutera imbere abahanzi bamwe na bamwe basubira inyuma aho kuzamuka .

Adams

DJ Adams asanga abahanzi nyarwanda bakomeje gukora uko bakora ubu, n'utubari byazagera igihe bikabagora kutwuzuza

Ati “ Bitewe n’uko abahanzi nyarwanda bakora umuziki wabo, ahubwo mu minsi iri imbere n’akabari bazaba badashobora kukuzuza. N’ubundi kugira ngo ukore igitaramo wemeze ko ufite abantu , ubereke ko ushoboye, ntabwo ujyana ibintu ahantu n’ubundi hari hasanzwe hari abantu . Ntabwo twavuga ko iyo abahanzi batagiye gukorera ibitaramo mu kabyiniro ntabantu baba bahasanzwe, nanone ntabwo twavuga ngo iyo bagiyeyo nibwo baba benshi, n’ ubundi ni babantu baba bahari , bishyura ayo basanzwe bishyura  bakakureba  kuko uhari ariko si uko ari wowe uba watumye abantu bahaza.”

…..hakorwe iki?

Dj Adams ati “ Bahindure imikorere, none se igihe umuntu yahereye avuga . Ikibazo ni kimwe. Bo ubwabo imikorere yabo ntabwo yumvikana, noneho hagakurikiraho abanyamakuru biyita aba Showbiz, nibo bambere babashuka, bababwira ngo murabizi , murarenze, …nibo babashuka. Musique ni discipline nini cyane. Hari ugukora umuziki ariko ukanamenya nyuma yo gukora umuziki urawugurisha gute, wowe ubwawe uritwara gute,…ibyo byose ni ibintu biba biri mu muziki ariko ukumva ngo najyanye indirimbo kuri inyarwanda.com, kuri city radio bari kuyikina ukamanura ipantaro ngo wageze iyo ujya ,…aho ntaho bizabageza.

“Cyane cyane unarebye, nicyo nanjye nakubaza, mu bantu bitwa ko bashowemo amafaranga, duhere kuri Tom Close, King James, dufate Riderman ufate Jay polly , ufate abo bose batwaye Guma Guma, urebe niba hari icyo biyongereyeho  ngo kubera ko babonye igishoro. Bamwe bigumiye uko bari bari cyangwa bamwe basubiye n’inyuma. Ni nk’ uko umucuruzi yavuga ati natangiye kunguka , reka ndekere kurangura. Bahindure imikorere kandi bagire umurongo ngenderwaho(Strategic plan).”

Muyoboke ati “Quality ya music yacu iracyari hasi. Ntabwo aba Producers bareba hakurya y’amazi, ngo ajye muri Uganda, Tanzaniya , Kenya, Nigeria ,…ajyanywe no kwiga . Nkanjye njya nkunda kubwira abantu ko niga buri munsi. Mpora niga uko nafasha umuhanzi wanjye kurushaho gutera imbere, uko akwiriye kwitwara,…”

“Nibahindure Quality(ireme) ry’umuziki wabo, aba Producers, abahanzi bige barebe umuziki bagiye gukora ni uwuhe, uzumva nande, uzagera hehe . Bahindure n’imyandikire(Lyrics) ubutumwa buri mu ndirimbo bubagarurire abantu, bamenye abo baririmbira… nibakore umuziki ufite Quality kuburyo ujyanwa ku isoko ,kuburyo najyana nk’indirimbo y’umuhanzi nyarwanda muri Uganda bazambaze ngo iyi ndirimbo ni iyahe, yakozwe nande ….nibwo umuziki uzabageza kure ubambutse n’imipaka, ubatunge kuburyo buhoraho.”

Wowe ubibona gute?Kuba bamwe mu bahanzi bagenda baganisha imurikwa ry’albums zabo mu tubyiniro no mu tubari , ni iterambere cyangwa ugusubira inyuma kwabo?Bigira iyihe ngaruka kuri muzika nyarwanda muri rusange?

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND