RFL
Kigali

Kugira ngo ugire aho ugera, uhagezwa n'ibikorwa-Jov G(Video)

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2014 16:45
0


Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo Nkwihoreze yafatanyije na Jay C , kuri ubu umuhanzi Jov G yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise Trust me afatanyije n’umuraperi Major X.



Ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye , umuhanzi Jov G yatangarije inyarwanda.com ko kuri ubu ari gukora cyane ngo arebe ko yagera kure hashoboka. Mu magambo ye yagize ati “Ubu ndi gukora ntikoresheje. Kugira ngo ugire aho ugera, uhagezwa n’ibikorwa, kuri ubu ndi gukora cyane ngo mbashe gutera imbere muri muzika yanjye.  “

 Jov

Umuhanzi Jov G

Nubwo atarabona umujyanama(Manager),ubushobozi bwo gukora indirimbo no kuzimenyakanisha abifashwamo na se umubyara.

Agira ati” Kugeza ubu ndacyagorwa na promosiyo y’ibihangano byanjye ndetse n’ubushobozi bwo kubasha gukora indirimbo. Nubwo nta mujyanama ndabona , papa wanjye niwe ubimfashamo kuko agerageza kumfasha ngo nkunde nzamure impano yanjye.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TRUST ME"

Kugeza ubu umuhanzi Jov G amaze gukora indirimbo 2,zose yakoreye amashusho arizo Nkwihoreze yakoranye n’umuraperi Jay C ndetse na Trust me ari nayo aheruka gushyira hanze yafatanyije na Major X. Jov G yakomeje atangaza ko muri iyi minsi afite indi mishinga y’indirimbo muri studio ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

 R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND