RFL
Kigali

Kubura ubushobozi byahagaritse bimwe mu bikorwa bya RSAU n'inama y'igihugu y'abahanzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2018 10:29
1


Muri Werurwe 2018 ni bwo Inama y'igihugu y'abahanzi na RSAU berekeje i Musanze aho bari bagiye mu bukangurambaga bwo gukangurira abahanzi kwandikisha ibihangano byabo,kuri ubu bitunguranye ubushobozi buke bwahagaritse ibi bikorwa byari bigamije kuzenguruka igihugu cyose bakangurira abahanzi kwandikisha ibihangano byabo.



Ubwo iki gikorwa cyabaga hari hatumiwe inzego zinyuranye zirimo iza Leta yari ihagarariwe na MINISPOC mu nama yabereye mu nzu mberabyombi y'umurenge wa Muhoza ahari hateraniye abahanzi batari bake bari baje gusobanurirwa inyungu zo kwandikisha ibihangano byabo ndetse banabaza ibibazo byose bifuzaga gusobanukirwa mbere y'uko banandikisha ibi bihangano.

RSAU

I Musanze abahanzi bari bitabirye ubu bukangurambaga ari benshi

Iyi gahunda yari yahereye i Musanze byavugwaga ko igomba gukomereza mu bindi bice by'igihugu birimo Rubavu, Huye, Nyagatare n'ahandi mu tundi turere tugiye turimo abahanzi batari bake bakwandikisha ibihangano byabo. Icyakora bitunguranye kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko ubushobozi buke bwatumye iki gikorwa gihagarara ndetse hakaba nta n'icyizere cy'uko kizakomeza.

Ibi Inyarwanda.com yabihamirijwe na Tuyisenge Intore uhagarariye ihuriro ry'abahanzi ba muzika wasabye RDB nk'urwego rushinzwe kwandika ibihangano by'abahanzi kubafasha kugira ngo bakomeze ubukangurambaga mu bahanzi cyane ko kugeza ubu ibi bikorwa byahagaze nyamara ari ibikorwa bagiye babona ko byabafasha mu iterambere rya muzika y'abahanzi. Intore Tuyisenge aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Nk'urugaga rwa muzika turasaba RDB kwandika itangazo yibutsa abakoresha ibihangano byacu ko bafite inshingano zi kwishyura abahanzi kubera ibihangano byacu bakoresha. Ikindi tuyisaba ni ugukomeza kudufasha mu bukangurambaga twatangiye twise"IMPANO YANJYE NI BWO BUKUNGU BWANJYE" "My talent my Wealth". Ibi bizafasha abahanzi n'abakoresha ibihangano byacu kurushaho gusobanukirwa uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge.

Minispoc

Minispoc

Ubu bukangurambaga bwari bwitabiriwe nabayobozi banyuranye

Intore Tuyisenge avuga ko RDB ari yo ifite urufunguzo rwo kuba umuhanzi w'umunyarwanda yatera imbere, aha akaba ayibasaba kubafasha gukomeza ubukangurambaga bari batangije cyane ko bwari bwatangiye kugaragaza umusaruro abahanzi bahinduye imyumvire ndetse n'abakoresha ibihangano by'abahanzi bakaba bari batangiye kumva ko uko bakoresha ibihangano ariko bagomba kugira ibyo bagenera abahanzi nk'uko n'amategeko abiteganya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Byose biba byateguwe kugerakuri iyo ntego yo kwishyurwa ni urugamba rukomeye kuko RDB yabikemura mu munota nkuwo guhumbya ugereranyije nigihe byatangiriye





Inyarwanda BACKGROUND