RFL
Kigali

Kubera ubushobozi, akaruta akandi karaje karayimira, ubu Salax awards ishobora gusigara ari kera habayeho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/10/2015 13:24
1


Nyuma y’uko abakunzi ba muzika bategereje ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Salax awards muri uyu mwaka wa 2015 amaso agahera mu kirere ndetse itangazamakuru ryagerageza kubaza ntirihabwe igisubizo gifatika, kuri ubu ubuyobozi bukuru bwa Salax awards bwashyize bwemeza ko bagize ibibazo by’amikoro byatumye iki gikorwa kidindira.



Kuva ibihembo bya Salax awards byatangira gutangwa mu mwaka wa 2008, ibi bihembo byari bimaze kumenyerwa nk’igikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abahanzi uburyo bitwara buri mwaka, abashya nabo bakazamukiramo. Gusa uyu mwaka bigaragara ko bigoranye cyane ko iki gikorwa kizaba nk’uko byanahishuwe na Emma Claudine, umuyobozi mukuru w’Ikirezi group, itanga ibi bihembo.

Emma

Aha ni mu 2014, mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo Ikirezi group bateguraga Salax awards ya 6

N’ubwo ibi byaba ari ku nshuro ya mbere hadatanzwe ibi bihembo, mu myaka 6 yari ishize bitangwa, ngo ikibazo cy’ubushobozi ntabwo ari gishya ndetse nk'uko Emma Claudine yabigarutseho iki kibazo cyari kimaze igihe kigaragaza, ariko bakagerageza kubyigobotoramo gusa akenshi ngo bigatuma igikorwa cyabo kitagenda neza ijana ku ijana nk’uko babaga babyiyemeje, ari nayo mpamvu uyu mwaka bahisemo kuba bitonze bakabanza bagashakisha inkunga, nazo bigaragara byagoranye kubonekera igihe n’ubwo ubu, Emma yemeza ko hari icyizere.

Mu kiganiro uyu mudamu aherutse kugirana na Radio Rwanda, mu kiganiro Samedi détente, ubwo yari abajijwe aho iki gikorwa cyaheze.

Emma Claudine yagize ati “ Ubundi bari bamenyereye ko Salax iba buri gihe mu kwa gatatu ariko uyu mwaka ntabwo ariko byagenze, ariko kubera ko natwe twari tumaze igihe tubyibaza ko bishobora guhinduka niyo mpamvu twari twaretse kuyitirira umwaka nkuko yatangiye tuvuga ngo Salax 2008, Salax 2009, ubu twari twaratangiye kuyita Edition runaka..ubu turimo gutegura edition ya 7, kandi izaba nubwo itabereye igiye yagombaga kubera ariko izaba byanze bikunze.”

Emma

Emma Claudine mu birori biheruka bya Salax awards 2014, byaranzwe n'ubwitabire buke, yaba ku bahanzi n'abafana

Abajijwe igihe izabera. Yagize ati “ Biragoye ko ubu ng’ubu nonaha nahita nkubwira igihe, n’ubwo hari icyo twebwe duteganya ariko ntabwo turabyemeza neza kubera impamvu z’inkunga turimo dushakisha. Ubundi inkunga akenshi niyo ikunda kutubera imbogamizi. Mu bihe byashize, twagiye dukunda gutangira igikorwa tugatangira tutizeye inkunga neza ariko tukaba tuziko izageraho ikaboneka.”

Akomeza agira ati “ Muri iki gihe twarabyirinze kuberako bitubera imbogamizi bigatuma hazamo utubazo tumwe na tumwe, abantu bakagirango ni ukudakora ibintu nkuko tubishaka cyangwa se tudashaka ko biba byiza ariko ni ikibazo akenshi cy’inkunga ziba zaje zitinze cyangwa se zikaboneka nabi. Twifuje gutangirana nazo nicyo cyadutindije.”

Salax

Emma Claudine avuga ko kuri ubu barimo bavugana n’abaterankunga batandukanye ndetse ibiganiro bigeze kure ku buryo bitanga icyizere, ariko aha akaba yirinze kugira umuterankunga n’umwe avuga, gusa yizeza abantu ko vuba aha batanga ingengabihe ya Salax awards edition ya 7.

Ati “ Bigeze ahantu heza ku buryo mu gihe gito cyane twakagombye kuba tuvuga ngo ingengabihe ya Salax award ni iy’ing’iyi, bizatangira iki gihe birangire igihe iki n’iki. Dukwiriye kubibabwira vuba ndumva mfite icyizere.”

Umunyamakuru amubajije niba yakwemeza ko Salax awards edition ya 7 igomba kuba bitarenze uyu mwaka. Yahise yisubiraho avuga ko aribyo bifuza ariko bigoranye. Ati “ Niko tubyifuza, ariko ntabwo turabimenya neza, reka tuzabibabwire vuba aha ng’aha bishoboka. Icyo gihe tuzaba tubabwira niba koko uyu mwaka uzarangira ibaye cyangwa se niba uzarangira itabaye dusobanure impamvu.”

N’ubwo aha yavuze ko umwaka uramutse urangiye itabaye bakwicara bagasobanura impamvu, ukurikiye neza iki kiganiro, byose Emma Claudine yabitangaje, ikiriho ni uko inkunga mu gihe zaba zitabonetse aho bazitegereje bitashobokera Ikirezi group gutegura Salax awards ya 7.

Salax

Uko imyaka yagiye ishira indi ikaza, agaciro ka Salax awards kagiye gasubira hasi

Salax awards nibyo bihembo bya mbere byatanzwe ku bahanzi bakora umuziki ugezweho. Ku nshuro ya mbere bitangwa hakaba hari mu 2008 mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Ruhande muri Grand Auditorium.

Ibi bihembo bya Salax awards byaramamaye cyane ndetse bihabwa agaciro gakomeye n’abanyamuziki n’abakunzi bawo, gusa ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryadukaga ryazanye imbaraga z’amafaranga, bigaragara ko Salax awards yahise itangira kugenda biguru ntege, biza kuba bibi cyane mu myaka ibiri ishize aho itangwa ry’ibi bihembo ryagiye rihurirana n’iki gikorwa cya Guma Guma bigatuma kenshi abahanzi bari muri Guma Guma kubera amasezerano aremereye bafitanye na EAP na Bralirwa batitabira ku munota wa nyuma Salax awards mu gihe n’ubundi wasangaga aribo bagaragara mu by’iciro byinshi byabahatanirwaga.

Knowless

Primus Guma Guma Super Star yashoye amafaranga menshi abahanzi hafi ya bose n'abakunzi ba muzika bahita bayishamadukira kurusha Salax awards

Ku rundi ruhande imitegurire nayo y’iki gikorwa yagiye itavugwaho rumwe, ugasanga buri gihe hari byinshi inengwaho ariko wakurikirana neza ugasanga uretse utubazo tumwe na tumwe turi tekinike, ubundi ugasanga byinshi birapfira ku mbaraga z’amafaranga n’ubushobozi budahagije. Ku ruhande rw’abafana nabo byagiye bigaragara ko bagiye bagabanuka uko umwaka washiraga undi ukaza, mu gihe hari n’abahanzi bagiye batangira gusuzuguza ibi bihembo, ngirango benhsi bazi inkundura y’abahanzi bikuye umusubirizo muri Salax awards ya 2012.

N'ubwo ibibazo bitandukanye byagiye bivuka ntawabura kuvuga ko Salax awards ari cyangwa se yari ngirakamaro ku muziki w’u Rwanda. Hari ababona ko bikomeje gutya, Salax awards yaba iri mu marembera kuko mu isi ya none byanze bikunze akaruta akandi karakamira. Ese byari bikwiye ko Salax awards ibyayo biba amateka?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kambagu 8 years ago
    Nibegere intangaza makuru.





Inyarwanda BACKGROUND