RFL
Kigali

Umukino w’iteramakofe hagati ya Chris Brown na Soulja Boy wimuriwe i Dubai - IMPAMVU

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/01/2017 15:13
4


Kuba bombi ari abanywi b’ibiyobyabwenge ni imwe mu mpamvu yatumye uyu mukino batazawukiniro i Las Vegas nk’uko byari byitezwe, gusa ikiruta ibindi byose bifuza ni ukwinjiza amafaranga menshi kuri uyu mukino.



Mu mategeko agenga umukino w’iteramakofe muri Amerika, abakina bagomba kubanza gufatwa ibizami bagapimwa niba badakoresha ibiyobyabwenge, impande zombi, yaba kuri Chris Brown ndetse yaba na Soulja Boy nta n’umwe wizeye gutsinda iki kizami, dore ko bose bafata ibiyobyabwenge. Ibi ntibyatumye bacika intege ngo basubike umukino ahubwo bawimuriye i Dubai aho amategeko atazabazitira cyane.

Nk’uko TMZ ibivuga, ngo bamwe mu nshuti za Chris Brown ndetse n’iza Soulja Boy bemeza ko buri wese yanga undi bihagije ku buryo ntawe udashishikajwe n’uyu mukino, imyitozo ikaba irimbanije, Floyd Mayweather usanzwe ari intyoza mu iteramakofe akaba ari we ushyigikiye Soulja Boy, ni mu gihe Chris Brown we ashyigikiwe na Mike Tyson nawe wahoze akina iyi mikino ndetse akaba yaremeje ko ari kumukoresha imyitozo abisabwe na 50 Cent watangaje ko yifuza kubona Chris Brown akubita akanatsinda Soulja Boy.

Iyi shusho yakozwe hagaragazwa uburyo buri ruhande rushyigikiwe, 50 Cent nawe ari inyuma yatsa umuriro ariko ashyigikiye Chris Brown

Soulja Boy kandi aherutse gutangaza abinyujije kuri Instagram ko akeneye abantu bamuha imyitozo ngo yongere ibiro areke kuba ‘Soulja Boy’ ahubwo abe ‘Soulja Man’ dore ko asanzwe ari umusore w’igara rito Chris Brown aruta.

Bombi kandi batangaje ko amafaranga azava muri uyu mukino bazayakoresha bafasha abantu nyamara hari amakuru avuga ko hari amwe azajya mu mifuka yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 50 cent7 years ago
    Murwanda naho bazazane tubetinge
  • Sam7 years ago
    Hahahh iyi nkuru iransekeje gusa ntiyuzuye ntimuvuga igihe uzabera
  • bella7 years ago
    hhhhhhhhhhh mufite ibyo muhaze kbs gusa Chris brown ndagufana
  • Dalo7 years ago
    Hhh 50 n'igikaritasi kabisa lol!! Instagram yayimaze yatsa umuriro. Love him though





Inyarwanda BACKGROUND