RFL
Kigali

Kubera gukunda u Rwanda, itsinda ry'abagande ryitwa 'Pinoxy' rikomeje kuzamura umuziki wo mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/12/2014 16:20
1


Itsinda ryitwa “Pinoxy” ry’abahanzi bo muri Uganda bakorera muzika yabo mu Rwanda ari naho bibera, bahamya ko kubera gukunda u Rwanda bahisemo kuhakorera muzika bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange, ubu bakaba bakataje mu bikorwa bakorana n’inzu nyarwanda zitunganya muzika.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’abasore babiri bagize itsinda rya Pinoxy ubwo batugezagaho amashusho y’indirimbo yabo nshya yitwa “Winner”, badutangarije ko yakozwe na Super Level mu buryo bw’amajwi ndetse amashusho yayo nayo akaba yarakorewe mu Rwanda agatunganywa na Touch Records, ibi byose bakaba babikora kuko bakunda u Rwanda n’abanyarwanda bakaba banifuza guteza imbere muzika itunganyirizwa mu Rwanda.

Mu minsi ishize aba bahanzi bakoranye indirimbo na Mico The Best

Mu minsi ishize aba bahanzi bakoranye indirimbo na Mico The Best

Aba bahanzi bakorera mu Rwanda imirimo yabo isanzwe ari naho bamaze igihe kirenze umwaka baba, bagiye bakorana indirimbo n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Mico The Best, bakaba kandi baranakoranye n’abahanzi bakomeye mu gihugu cyabo cya Uganda barimo na Coco Finger, ubu bakaba bemeza ko bamaze kugira ubunararibonye kuburyo n’uburyo bakoze amashusho y’iyi ndirimbo yabo yitwa “Winner” bizeye ko izanyura abazayireba.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO "WINNER"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nunu9 years ago
    komutavugako bavukanase? ahubwo mutubarize umukuru ni uwuhe? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND