Umuhanzi Butera Knowless arahamya ko adashobora kuva kwa Clement muri Kina Music nyuma y’abo abantu batangiye kuvuga ko indirimbo ye nshya yakoze yitwa “Mwungeri” ikoze mu njyana gakondo ari nziza kandi ishobora kumugeza kure, bityo hakaba abamusaba ko yajya akorana na Producer Bob wayimukoreye.
Ubusanzwe Knowless akorera muzika muri Kina Music iyobowe na Clement ari nawe umutunganyiriza indirimbo ze zose, gusa ku ndirimbo ye nshya yitwa “Mwungeri” ikozwe mu njyana gakondo bwo yitabaje Producer Bob usanzwe akorera abahanzi benshi bakora iyi njyana barimo Cecile Kayirebwa, Umutare Gaby, Massamba Intore, Jules Sentore, Teta n’abandi, iyi njyana Knowless yaririmbyemo akaba yatangiye kubwirwa ko ari nziza, imubereye kandi yayishobora bityo bakamugira inama yo gukomeza gukorana na Producer Bob.
UMVA HANO INDIRIMBO "MWUNGERI"
Gusa ku ruhande rwa Knowless, we avuga ko iyi njyana ayikunda kuva cyera kandi na Clement akaba yayibasha ariko iyi akaba yarayikoze mu gihe atabonekaga, bityo mu gihe byajya biba ngombwa na Clement akaba yamukorera izindi ndirimbo ziri muri iyi njyana. Gusa ntashidikanya no ku buhanga bwa Producer Bob, ndetse anashimangira ko mu gihe byaba ngombwa uyu musore Producer Bob bakongera bagakorana indirimbo ariko bitavuze ko yaba muri Kina Music kwa Clement.
Producer Bob wakoze iyi ndirimbo ya Knowless
Knowless kandi yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nayo iri kuri Album yashyize ahagaragara umwaka ushize yitwa Butera, anaboneraho gusaba abakunzi be kuzaza kwifatanya nawe mu gitaramo cyo ku munsi wa St Valentin kizaba tariki 14 Gashyantare muri Hoteli Serena ya Kigali, iki kikazaba ari igitaramo cya Christopher ariko Knowless na Jules Sentore nabo bakazagaragaramo bamufasha gushimisha abazakitabira.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO