RFL
Kigali

Kuba nahinduye injyana nkajya muri gakondo ntibivuze ko navuye kwa Clement - Butera Knowless

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/01/2015 17:11
15


Umuhanzi Butera Knowless arahamya ko adashobora kuva kwa Clement muri Kina Music nyuma y’abo abantu batangiye kuvuga ko indirimbo ye nshya yakoze yitwa “Mwungeri” ikoze mu njyana gakondo ari nziza kandi ishobora kumugeza kure, bityo hakaba abamusaba ko yajya akorana na Producer Bob wayimukoreye.



Ubusanzwe Knowless akorera muzika muri Kina Music iyobowe na Clement ari nawe umutunganyiriza indirimbo ze zose, gusa ku ndirimbo ye nshya yitwa “Mwungeri” ikozwe mu njyana gakondo bwo yitabaje Producer Bob usanzwe akorera abahanzi benshi bakora iyi njyana barimo Cecile Kayirebwa, Umutare Gaby, Massamba Intore, Jules Sentore, Teta n’abandi, iyi njyana Knowless yaririmbyemo akaba yatangiye kubwirwa ko ari nziza, imubereye kandi yayishobora bityo bakamugira inama yo gukomeza gukorana na Producer Bob.

knowless

UMVA HANO INDIRIMBO "MWUNGERI"

Gusa ku ruhande rwa Knowless, we avuga ko iyi njyana ayikunda kuva cyera kandi na Clement akaba yayibasha ariko iyi akaba yarayikoze mu gihe atabonekaga, bityo mu gihe byajya biba ngombwa na Clement akaba yamukorera izindi ndirimbo ziri muri iyi njyana. Gusa ntashidikanya no ku buhanga bwa Producer Bob, ndetse anashimangira ko mu gihe byaba ngombwa uyu musore Producer Bob bakongera bagakorana indirimbo ariko bitavuze ko yaba muri Kina Music kwa Clement.

Producer Bob wakoze iyi ndirimbo ya Knowless

Producer Bob wakoze iyi ndirimbo ya Knowless

Knowless kandi yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nayo iri kuri Album yashyize ahagaragara umwaka ushize yitwa Butera, anaboneraho gusaba abakunzi be kuzaza kwifatanya nawe mu gitaramo cyo ku munsi wa St Valentin kizaba tariki 14 Gashyantare muri Hoteli Serena ya Kigali, iki kikazaba ari igitaramo cya Christopher ariko Knowless na Jules Sentore nabo bakazagaragaramo bamufasha gushimisha abazakitabira.

agatima

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • baby9 years ago
    Aleeeee muti 25000 na 15000 ..hmmmm ni beyonce se na jay Z Bazacuranga cg hhhhh muraze shaann nimenshi kbsa ayo ma cash
  • kibwa29 years ago
    Harya ngo umuntymu yasomeje intuza intuza ati ibitajyanye ni ibi 15000 muzi imisindo irimo? Ya weekend eshatu zose!?
  • lamu9 years ago
    hahahahhah muzireba 15.000 frw harimo ibintu byinshi kurusha kubareba p ubwose 25.000 usohokanye umukunzi wawe ntimwakwiyakira mukanezerwa kurusha kuza kureba izo playback zanyu nibintu bidafashije puuuuuuuuuuuuuu
  • byumvuhore j Bosco 9 years ago
    Hhhhhh hhhhhhhmbega butera nor nibamureke akoribyazi ndizerako kuva kwakerema atabikora niba anafite igitekerezo cyo kuhava na mugira inama yokubyihorera kuko kwa kerema ntacyo hamutwaye kerema ndemezako yamufashije kuzamuka mumuzikiwe bigatuma abafana tumukunda yibukeko tutamukundirako arumukobwa tumukundira ibihanganobye byiza numuziki ukoranye ubushishozi. Si mvuze ngo ntakajye kwa Bob ariko ajye yi buka aho yazamukiye. Nkanjye nkumufana wa butera nor. inama zanjye nizo narimfite na komeze atuzanire nutundi dushya
  • gitamisi9 years ago
    ayo mafaranga ni menshi cyane gusa muzasanga mufite abantu batarenga 50 bayishyura mugire 5 naho muzumirwa mubuze abantu
  • Fickle9 years ago
    muti "courage" ariko baraca akayabo!
  • Wivo9 years ago
    Arikose wamugani aho ntibibeshye ubwo si True knowless Beyonce uzaza, apana pirate wo muruhango! Niyo naba ndibutahane CD ntayo nabaha.
  • uwera9 years ago
    Ariko koko nkumuntu wamaquiye(maquillage) Christopher kuriyo poster ni inde?ndebera nukuri wagirango ni umu gay.mbega mwe
  • murungi ela9 years ago
    hummmmmmmmmmm, aka ni akumiro koko. ark murifuza kweli. ngo angahe????? yewe namwe muzakiywa ninkunga za tigo muzashyira mu mufuka wanyu gusa. naho ubundi rwose mwari kuzaryanika.
  • kaka9 years ago
    Well done
  • dad9 years ago
    Courage kuri iyi njyana Knowless!!!!!!!!!!!!
  • dad9 years ago
    Sindagura ariko iyo ndebye Knowless mbona akunda Christopher!!!!!
  • coco9 years ago
    christophe bakugize i gay vrema iyo foto nimbiiii knowless ukomeze iyo jyana niyo ikubereye
  • bitobye9 years ago
    ahahahaha iyi montage y'indabyo kuri christopher irikurabura.
  • fa9 years ago
    mbegaaaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND