RFL
Kigali

Ku nshuro ye ya kabiri Soleil Laurent yageze i Kigali, aje gutaramira abanyarwanda-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2016 7:31
0


Soleil Laurent, umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York yamaze kugera mu Rwanda aho yaje kwitabira iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival ku nshuro ye ya kabiri dore ko n’umwaka ushize uyu mukobwa yari ahari.



Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Pop, yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2015 icyo gihe nabwo yari mu bahanzi bakomeye baririmbye mu iserukiramuco rya Kigali Up. Kimwe n’ubushize ubwo aheruka i Kigali nubu uyu mukobwa yageze mu Rwanda ari kumwe na se umubyara Richard Laurent ndetse n’abacuranzi.

kigaliupkigaliupImyiteguro yo kuririmba ku buryo bwa Live irarimbanyije ku banyeshuri biga mu ishuri rya muzika

Mu kiganiro gito Soleil Laurent yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda yamubwiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, avuga ko ariwe wisabiye kugaruka i Kigali ati “Iki gihugu naragikunze ni igihugu cyiza numvaga nagaruka ndabisaba barabimpa. Ni iby’agaciro kuri njye kuko nishimiye kongera gutaramana n’abanyarwanda."

kigaliupAbanyeshuri bo mu ishuri rya muzika bagaragaza urwego rukomeye bamaze kugeraho

kigaliup

Daniella (ubanza iburyo) uzwiho ubuhanga mu kuririmba anicurangira nawe azagaragara muri Kigali up, aha yari yaje mu myitozo

Soleil Laurent akigera i Kigali yahise yerekeza mu myitozo aho yagiye kwifatanya n’abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo bakorana imyitozo. Uyu muhanzikazi wagaragazaga umunaniro mu maso yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yiteguye ibishoboka byose ngo azashimishe abafana ba muzika.

soleil laurentkigaliupSoleil Laurent n'abacuranzi be mu myitozo i Kigali

Tubibutse ko Kigali up music Festival izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2016 ikazarangira 31 Nyakanga 2016, ibitaramo byose bikazabera mu mujyi wa Kigali ahitwa muri Car Free zone ndetse na Remera kuri stade Amahoro.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND