RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere Serena Williams yagaragaje anatangaza izina ry’umwana aherutse kwibaruka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/09/2017 20:55
0


Serena Williams ni umwe mu bagore bazwi cyane bakora siporo nk’umwuga ndetse niwe mugore uzwi cyane muri iki gihe mu bakina Tennis kubera uburyo amaze guca agahigo mu kwegukana byinshi mu bikombe byo muri uyu mukino. Mu byumweru bibiri bishize nibwo yibarutse imfura ye ku myaka 35.



Uyu mwana w’umukobwa Serena Williams yibarutse bamwise Alexis Olympia Ohanian Jr, aya ni amazina ya se Alexis Kerry Ohanian gusa ngo akaba yaravukanye utubazo tudakomeye twatumye bamara iminsi 6 batarasezererwa mu bitaro. Uyu mwana wavukanye ibiro 3 agaragaza uruhu rw’abazungu cyane ndetse ngo Serena Williams yari yaketse ko azabyara umukobwa. Iby'uyu mwana n'amazina ye byose Serena Williams yabinyujije mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

Baby girl: Serena Williams posted the first photos of her daughter Alexis on Instagram Wednesday (above)

Umwana wa Serena Williams na Alexis Ohanian

Mbere yo kubyara, Serena Williams yari yatangaje ko atewe ubwoba n’iki gikorwa ndetse ngo yifuzaga kubagwa kugira ngo atongera kunyura mu bubabare kuko yari yaragiye agira ubundi bubabare n’imvune mu mukino. Yanavuze ko kwiyumvisha ubuzima bwe n’umwana bitaramera neza kuko yamye ari umuntu witekerezaho cyane, ubuzima bwe n’umwuga we wo gukina Tennis. Ibyo byatumaga yibaza niba koko azabasha inshingano z’umwana.

Nyuma y’amezi 3 gusa abyaye, Serena Williams yiteguye kugaruka mu kibuga kuko ngo kuri we atifuza ko kubyara byamukura mu mukino no ku mwanya ariho. Yagize ati “Muri uyu mukino kwibagirana biroroshye cyane cyane cyane ku muntu uri mu myaka nk’iyi yanjye. Iyo utsinzwe rimwe, kabiri, biba birangiye abantu bagukuraho amaboko. Ikindi kandi nanjye numva natsinda cyangwa nkava mu mukino, sinagumamo ntagitsinda."

Blue steel: The tennis star appeared to be teasing the upcoming video on Tuesday night when she posted a photo of herself and her fiance, writing: '... but are you ready?'

Serena Williams n'umukunzi we Alexis Ohanian nyuma yo kwibaruka

Serena Williams yabyaranye na Alexis Ohanian wari umaze igihe gito amwambitse impeta amugaragariza ko yifuza ko babana. Uyu Alexis ni umwe mu bashinze Reddit, ikinyamakuru gikomeye muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND