RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere Celebrity’s Night ibaye, abafana bari benshi ariko hitabira ibyamamare mbarwa–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/03/2017 9:32
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017 i Gikondo kuri Ambassador’s Park habereye igitaramo cyiswe Celebrity’s Night cyari kibaye ku nshuro ya mbere. Ubwo cyabaga abafana bari bitabiriye ari benshi icyakora ibyamamare byagombaga kuhagera byo hageze ari mbarwa. Muri ibi birori itsinda rya Dream Boyz ni ryo ryataramiye abantu.



Iki gitaramo ubusanzwe byari byavuzwe bikanamamazwa ko kizahuza abafana n’ibyamamare by’ingeri zose yaba mu muziki, muri muzika, abanyamakuru, abakinnyi b’umupira ndetse n'aba nyampinga kimwe n'abandi bantu bose bazwi cyane hano mu Rwanda. Gusa ubwo igitaramo cyatangiraga ahaberaga igitaramo hari umubare muke w’ibyamamare kabone nubwo abafana bo bari buzuye ahagombaga kubera igitaramo.

Iki gitaramo byamaze gutangazwa ko kigiye kujya kiba ngarukakwezi nkuko byagarutsweho cyatangiye mu ma saa mbili z’ijoro aho abantu batambukaga ku itapi y’umutuku bakifotoza bakabona kujya guhabwa ibyicaro. Ubwitabire bw’abafana bwo bwari hejuru kabone ko amafaranga yo kwinjira atari make dore ko umuntu umwe yishyuraga ibihumbi bibiri by’amanyarwanda (2000frw).

REBA AMAFOTO:

Celebrity'sCelebrity'sNick uzwi muri filime ya City Maid ni umwe mu byamamare bicye byabashije kuhageraCelebrity'sUmuhanzikazi ukizamuka Gihozo yiyerekanye muri iki gitaramoCelebrity'sStrong Voice bashimishije abantu babacurangira LIVECelebrity'sOnesme rutahizamu wa APR FC (wifubitse agapira k'umukara) nawe ni umwe mu byamamare bicye byitabiriye iki gitaramoCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sDream Boyz yataramiye abantu bitabiriye iki gitaramo iririmba indirimbo zayo hafi ya zoseCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sCelebrity'sAbafana bari bitabiriye ku bwinshi banahagiriye ibihe byiza

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND