RFL
Kigali

Ku nshuro ya 5, amarushanwa ya Abryanz Style & Fashion Awards yagarutse

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/07/2017 10:28
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4, hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya Abryanz Style & Fashion Awards rihuza abanyamideli n’abandi bafite aho bahuriye nabyo mu marushanwa baba baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.



Mu isangira (cocktail) ryabereye muri Kampala Serena Hotel, Brian Ahumuza watangije aya marushanwa yatangaje ko uyu mwaka hazibandwa ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bo mu by’imideli bagaragaza ko uyu mwuga ushobora kuvamo ubucuruzi bukomeye bwatunga abantu benshi n’ubwo abantu benshi bakibikerensa.

Gusa n’ubwo bimeze bityo, ntibizabura aya marushanwa guhemba abantu mu byiciro bitandukanye nk’uko bisanzwe. Muri uyu mwaka hazazamo umuhanzi w’imideli (fashion designer) wo muri Afurika y’epfo witwa David Tlale niwe uzaba ushinzwe uko imirimo yose y’aya marushanwa izagenda (production director).

Claudine Utuje Mwangachuchu ari mu begukanye igihembo muri ASFAs 2016

Mu byiciro bisanzwe haziyongeraho icyiciro cya rwiyemezamirmo mwiza mu by’imideli muri Uganda ndetse n’ikidni cyiciro cyo muri Afurika yose. Gutanga ibihembo bizaba tariki 8 Ukuboza 2017 muri Kampala Serena Hotel. Umwaka ushize abanyarwanda 2 babashije kwegukana ibihembo muri aya marushanwa, abo ni Claudine Utuje Mwangachuchu watsinze mu cyiciro cy’ukora make up ndetse na NIB Studios ikora ibijyanye no gufotora cyane cyane imideli.

Source: Bigeye.Ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND