RFL
Kigali

Ku nshuro ya 4 hamuritswe 'Feel Mag' yiganjemo imyidagaduro, igiciro cyayo cyagabanyijwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2018 15:59
1


Mu Rwanda iyo uganiriye n'abantu banyuranye bakubwira ko umuco wo gusoma uri kugenda ucika. Mu rwego rwo kuzanzahura uyu muco mu Rwanda hakaba haratangijwe ikinyamakuru Feel Mag igamije guteza imbere ibijyanye n'imyidagaduro ya hano mu Rwanda mu rwego rwo kwagura uruganda rw'imyidagaduro hanze y'u Rwanda.



Feel Mag yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, ni iya kane nyuma y'izindi  eshatu zasohotse mu mezi ashize, dore ko ari magazine isohoka rimwe mu mezi atatu. Magazine yasohotse muri uku kwezi ni iyo kuva muri Nzeri kugeza m'Ugushyingo 2018, ikaba yarahawe izina rya 'Intsinzi.'

Iyi Magazine yasohotse kuri iyi nshuro igaragaramo ibiganiro ba Nyampinga b'u Rwanda; Akiwacu Colombe, Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bagiranye na Feel Mag. Usibye aba harimo n'abandi bantu b'ibyamamare banyuranye mu rwego rwo kwamamaza imyidagaduro yo mu Rwanda mu bundi buryo cyane ko harimo no kumenyekanisha igihugu. Iyi Magazine igurishwa ahantu hanyuranye harimo mu bihugu by'abaturanyi.

Iyi Magazine nshya yashyizwe hanze mu musangiro wa mugitondo wabereye muri Convention Center kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018. Alex, umwe mu bafotozi ba NIB ikaba ari nayo itegura, ikandika yewe ikanacuruza Feel Mag akaba yatangaje ko igiciro cyaguraga iyi magazine bahisemo kukigabanya aho kugira ngo ikomeze igure 7000frw ishyirwa kuri 5000frw.

Impamvu yo kugabanya igiciro cy'iyi magazine ngo ni ukugira ngo intego yabo igerweho byoroshye cyane ko intego yabo ari ukwamamaza imyidagaduro y'u Rwanda yaba mu banyarwanda ndetse no mu banyamahanga, bityo kugabanya igiciro bagasanga bizanabafasha kuba iyi magazine yagurishwa mu bantu benshi.

Mu imurika ry'iyi magazine hari hatumiwe abantu banyuranye barimo bamwe muri ba nyampinga banditswe muri iyi Magazine, abanyamakuru ndetse n'abandi bafatanyabikorwa b'ubwanditsi bw'iyi magazine. Kuri ubu iyi magazine kimwe n'izayibanjirije ziri kuboneka ahantu hanyuranye cyane ko ubu ziri kugurishirizwa; kuri studio ya NIB (Remera),Moshions i Gikondo, KNBS mu mujyi muri Matheus, Gish Design mu isoko rya Nyarugenge, Century Cinema muri KCT,T2000 n'ahandi hanyuranye.

Feel Mag

Feel Mag

Alex umufotozi akaba numwe mu bayobora Feel Mag asobanura iby'iyi magazine

Feel Mag

Nkusi Arthur aganira kuri Feel Mag

Feel Mag

Buri wese yabazaga agasobanurirwa uko abyifuza

Feel Mag

Feel Mag

Feel Mag

Feel Mag

Habayeho gufata amafoto anyuranye nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye muri iyi Feel Mag

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • J5 years ago
    Iradukunda Liliane arasekeje njya nibaza niba Ari miss bikancanga





Inyarwanda BACKGROUND