RFL
Kigali

Ku myaka 43, umunyamakuru Kazungu Claver ni ingaragu kandi kuva mu bwana yirinze kwimenyereza abakobwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/12/2014 14:43
12


Umunyamakuru w’imikino Kazungu Claver uri mu bamaze igihe kirekire mu itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda, ku myaka ye 43 y’amavuko aracyari ingaragu kandi yirinze ibyo kwimenyereza abakobwa kuva mu buto bwe kugeza n’ubu, akaba ategereje ko igihe kizagera akabona umukobwa ukwiye bakundana akazanamubera umugore.



Kazungu Claver wamenyekanye ari umunyamakuru wa Siporo ku maradiyo yo mu Rwanda atandukanye arimo Contact FM, Radio 10 ndetse na Radio Isango Star akorera kugeza ubu, ari mu banyamakuru bakunzwe cyane ndetse uburyo avuga umupira n’amakuru y’imikino bikundwa n’abatari bacye barimo abasore n’abakobwa ariko iby’abakobwa kugeza ubu agaragaza ko atabikozwa kuva akiri muto nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com

Uyu munyamakuru usigaye ari n’umurokore wo mu itorero rya ADEPR, avuga ko ibyo kuba adashaka umugore ntaho bihuriye n’imyemerere ye nk’uko hari abashobora kwibwira ko gukizwa kwe aribyo bituma adashaka. Aha aragira ati: “Ntabwo ari imyemerere ntaho bihuriye ahubwo numva ko ari igihe kitaragera. Nta gihe numva nteganya ariko numva ko ibyo aribyo byose ari vuba”.

kazungu

Uyu musore avuga ko kugeza ubu nta mukobwa afite bakundana, kandi ko ategereje kubisengera Imana ikaba ariyo izamufasha kuko akeneye umukobwa nawe ukijijwe. Kazungu Claver ati: “Nta muntu dukundana mfite, ndacyabisengera twebwe abarokore bisaba gusenga. Ibyo aribyo byose niba unarambagiza urabisengera, ntabwo ushyira imbere kurambagiza gusa bisaba no gusenga. Icyambere ni ukubona unejeje umutima wawe kandi ubona ko akijijwe, kimwe n’uko hari uba nawe ashaka umusore ukijijwe, nicyo kintu navuga wenda cyangoye”.

Uyu munyamakuru kandi avuga ko n’ubwo hari abasore bajya banga gushaka abagore kuko baba baramaze kubyara abana batarashaka bakumva ko nta kindi bategereje ku mugore, we avuga ko nta mwana afite ari ibisanzwe byo kuba igihe kitaragera. Kazungu ati: “Bibaho cyane ko abasore baba barabyaye hanze bavuga bati nta mpamvu n’ubundi mfite abana banjye ngomba kubitaho, ariko njye nta mwana nabyaye”.

Uyu musore n’ubwo akora akazi k’itangazamakuru gatuma amenywa na benshi kandi mu bamukunda hakaba harimo n’abakobwa, we yemeza ko kuva mu bwana bwe atigeze aha umwanya abakobwa kugeza n’ubu bikaba bitakorohera umukobwa uwo ari we wese kuko adakunda kumenyerana n’abakobwa.

kazungu

Aragira ati: “Biragoye kuko njyewe kuva na mbere ntarakizwa, ngira ikibazo cyo kutamenyerana n’abakobwa. Ntabwo  navuga ko ibyo kuba bankunda byabura ariko njye nakuze ntakunda kwimenyereza abakobwa cyane, biba bigoye ko we yanyimenyereza muri ubwo buryo kuko ntabwo mbikunda, kuburyo nanabirwanyije kera nkiri umwana mutoya, nakunze umupira cyane kugirango nikuremo iby’abakobwa. Hari igihe nafashe icyemezo cyo kuvuga ngo reka nkunde umupira cyane njye nanawukurikirana, icyo gihe yakundaga ikipe ya Younger nkabikora kugirango mbese ngerageze nikuremo iby’abakobwa. Kandi icyo gihe nagerageje kubyubahiriza kuko byaranshobokeye. Mu gukunda umupira cyane, byongerewe n’ibyo by’abakobwa kubera ko nabonaga imyitwarire ya bamwe atari myiza, namenye ubwenge abantu bamwe bicwa na SIDA, mbese ugasanga imyitwarire y’abantu ntimeze neza kubera ibijyanye n’ubusambanyi.”

Kazungu ngo yigeze kugerageza gukunda abakobwa ariko Imana ikabamubuza, kugeza n’ubu akaba yiteze ko igihe kizagera akabisengera Imana nayo ikabimwemerera. Aragira ati: “Nk’umuntu usenga, nigeze no kubigerageza ariko Imana ntiyemere bamwe nabonaga. Uwo nabonaga mushima mbona ko mu maso y’umubiri yaba umugore ariko Imana ikambwira ngo Oya. Ariko si uko nyine abazima bakijijwe badahari, hamwe no gusenga sindamenya igihe ariko ndumva bizagenda neza”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zuzu9 years ago
    Yawe Wahisemo Neza Nukuri Yesu Arikumwe Nawe Kdi Azakubakira
  • 9 years ago
    Amin Imana iguhe uwo wifuza
  • rulinda charles9 years ago
    hhhhhhhha uyu nawe numuhungu burya!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • richard9 years ago
    komerezaho turagushyigikiye
  • diclo9 years ago
    banza ureke wuzuze 50ans musaza
  • ingaragu9 years ago
    imana igufashe intama itaba yaragukandagiye ubisengere niba utarabikoraho.
  • Bimaziki9 years ago
    Hahahahaaaaa! Isi tugezeho wowe yarakurangije!!!! Kuba ufite 43 uraho gusa uzunguriza mu pantaro abo mungana bari hafi kuzukuruza urumva uri kuri network??????? Shobora wigire umuvugabutumwa ujye uheza abantu ko wihaye Imana...
  • Start9 years ago
    Reba neza neza niba ihaguruka
  • Junior9 years ago
    You Man with all the beautiful girls in our country you mean you have failed to get one?no there must be something wrong going on,you need to be serious.
  • 9 years ago
    Yewe abanyamakuru bose ba CFM wabona ubumva utabareba. Uyu nari nzi ko ari Bogos none ndabona ari muzehe yawe,Nahumure rwose niba adashaka kwegera abakobwa isura ye kuba tuyibonye dusubiyeyo twiruka
  • Kazungu9 years ago
    Nashake Umwana Babyunva Kimwe
  • djp7 years ago
    karabaye





Inyarwanda BACKGROUND