RFL
Kigali

Ku myaka 21, icyamamare Davido yamaze kugura indege ye bwite agendamo

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/08/2014 6:20
2


Icyamamare muri muzika Davido ukomoka muri Nigeria, ku myaka ye 21 gusa y’amavuko yamaze kugura indege ye bwite azajya agendamo, uyu akaba amaze kuba umwe mu bahanzi bahiriwe n’impano yo kuririmba kandi bagakuramo agatubutse bakiri abana bato, kuko kugeza ubu amaze kuba icyamamare ku rwego rw’isi.



Nk’uko bigaragara ku ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido agaragaza ko yishimiye akayabo k’amafaranga amaze kugira, mu magambo yanditse ajyanye n’iyi photo akaba yaragize ati: “Undi munsi irindi dorali, ubu ngiye muri Togo ndi mu ndege yanjye bwite...”

davido

Uyu muhanzi kugeza ubu amaze gukura amafaranga menshi mu muziki akora, dore ko uretse kuba yaragiye yegukana ibihembo ku mugabane w’Afrika anakunze gukora ibitaramo hirya no hino ku isi harimo nko muri Amerika aho akunze gukura amafaranga atari macye, uretse n’ibyo kandi akaba amaze gutumirwa mu bihugu byinshi ngo ajye gutaramirayo, ibyo byose bikamufasha kuzamura ubukungu bwe.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • havugimana athanase9 years ago
    imana iraguha ntimugura. Kandi gukira ntibisaba imyaka. Imana nikomeze imwongerere ariko arebe ibikorwa yakora bizamura abatishoboye.
  • aldjabu9 years ago
    Muribuka wamupastor mwatubwiye wumunyarwanda uba USA waguze indege induru zikavuga comments zitagira ingano ngo arya amaturo !!!! Ubuse uyumusore kubayaguze indege yaba yayiguze mumaturo ??? Kuki abantubimana itka mubabainamo ubukene? imana bakorera iriho kandi ishoboye byose nibamutura amaturo uzajyureba amaturo utura mumwaka murusengero urebeko yagura indenge hanyuma ubone gusebya abantu bimana





Inyarwanda BACKGROUND